Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umuzunguzayi

img_20210407_191410.jpg

Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umugore w’umuzunguzayi yari ifatiye ku muhanda, ivuga ko uwo mugore ari we wabwiyambitse kugira ngo atere ubwoba abapolisi. Kuva ejo ku wa Kabiri ku rubuga rwa Twitter hakwirakwiye amafoto agaragaza hari umupolisi wasaga n’aho ahanganye n’umugore wari wambaye ubusa. Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe hafi y’Ishami ry’Urwego rw’Igihugu […]

Ethiopia: Amakimbirane akaze hagati ya leta ya Afar na Somali yaguyemo abagera ku 100

Byibuze abantu 100 biciwe mu makimbirane hagati ya leta ebyiri zigize Ethiopia nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibanze muri iki gice. Iyi mirwano yadutse kuwa Gatanu, yakomereje kuri uyu wa Kabiri ushize hagati ya Leta za Afar na Somali nk’uko byemejwe na Ahmed Humed, Komiseri wungirije wa Polisi yo muri Afar. Ali Bedel, Umuvugizi wa Leta ya […]

Abahakana amateka niba bitabatera isoni, kuki twagira ubwoba bwo guhangana na bo?_Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kutagira ubwoba bwo guhangana n’abapfobya amateka y’u Rwanda, mu gihe na bo batagira isoni zo kubikora. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yagezaga ku Banyarwanda n’abashyitsi ijambo rijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoreye Abatutsi. Ni umuhango wabereye muri Kigali Arena, nyuma yo kunamira […]

Nyamagabe: Barasaba Leta kubaha umuyoboro w’amazi meza n’amavomo niyo bajya bayishyura

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Kibumbwe, Akagari ka Bwenda umudugudu wa Murwa barasaba Leta ko yabaha umuyoboro w’amazi meza muri uyu mudugudu batuyemo ndetse n’amavomo niyo bajya bishyura ayo mazi ariko bakavoma hafi yabo kandi amazi meza kuko ngo n’amavomo ahari yubatswe mu myaka yashize ategereye benshi kandi adahorana amazi meza. Umuturage […]

Burundi: Umugabo n’umugore we bishwe nabi kubera gukekwaho amarozi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umugabo n’umugore we bishwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Zone ya Rubona, Komini Mugina, mu Ntara ya Cibitoke. Aba biravugwa ko bishwe kubera gukekwaho amarozi mu gihe ababishe bahise babura bataramenyekana. Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga ko aba bantu […]

Uri umwana nkaba umubyeyi, genda ukore akazi niwanga tuzabonana_Perezida Samia

maxresdefault-16.jpg

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yasabye umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubwikorezi bwo mu bwato, TASAC (Tanzania Shipping Agencies Corporation), Kaimu Mkeyenge gukora cyane, ko nibidakunda bazabonana. Mu ijambo rye ubwo yarahizaga abayobozi bashya kuwa 6 Mata 2021, Perezida Samia yasabye Mkeyenge nk’umuntu umaze igihe muri TASAC gukora cyane kuko ahawe inshingano n’umubyeyi. Samia ati: “Mkekyenge naguhisemo […]

France: Minisitiri LeDrian na Meya wa Paris bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – Amafoto

eyw7evkxeaajsym.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Mata 2021 mu gihe u Rwanda n’Isi byibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, mu gihugu cy’u Bufaransa, Ambasaderi François Ngarambe, aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean Yves LeDrian n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, bashyize indabo ku rwibutso rw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe […]

Uganda: Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa batabawe

burun.jpg

Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa mu bihugu by’Abarabu ku mugabane wa Aziya, batabawe n’inzego zishinzwe umutekano zo muri Uganda, batanu bakekwaho gutegura umugambi wo kubagezayo batabwa muri yombi. Observer dukesha aya makuru ivuga ko tariki ya 4 Mata 2021 urwego rushinzwe iperereza muri Uganda (CID) rwakiriye amakuru y’uko hari Abarundikazi 30 binjijwe mu gihugu, hari […]

Perezida Kagame na Madamu we bunamiye Abatutsi bazize Jenoside (Amafoto)

img_20210407_124304.jpg

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994 mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250. Ku itariki nk’iyi ya 07 Mata buri mwaka, ni […]

Kwibuka 27: Guterres arahamagarira Isi kurwanya ababiba urwango

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres kuri uyu wa 7 Mata 2021 yahamagariye abatuye Isi kurwanya amatsinda y’abantu babiba urwango. Ni ubutumwa yatanze mu gihe yifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100. Guterres yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]

Neutralisation, en France, d’un projet terroriste imminent grâce à des informations fournies par les Services marocains

La Direction GĂ©nĂ©rale de la Surveillance du Territoire (DGST) a transmis, le 1er avril 2021, aux services de renseignements français extĂ©rieurs et intĂ©rieurs (DGSE-DGSI), des informations prĂ©cises concernant une citoyenne française d’origine marocaine, qui prĂ©parait une opĂ©ration terroriste imminente visant un lieu de culte en France (Ă©glise). Sur la base de ces renseignements, les autoritĂ©s […]

Uganda: Umugabo yishe umugore we akoresheje icumu mbere yo kwiyahura

Igipolisi cya Uganda ahitwa Kajjansi kiri mu iperereza ku rupfu rw’umugabo wishe umugore we amuteye icumu yarangiza nawe akiyahura. Uyu mugabo ushinjwa ubwicanyi no kwiyahura ni uwitwa Bbaale, wateye icumu umugore we, Harriet Nalusiba, bose batuye mu Karere ka Wakiso nk’uko iyi nkuru dukesha Commandonepost ikomeza ivuga. Umuvugizi w’Igipolisi muri Kampala, Luke Owoyesigire yatangaje ko […]

Kwibuka 27: Abakinnyi ba PSG bafashe mu mugongo Abanyarwanda

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa binyuze mu bakinnyi bayo, yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Guhera kuri uyu wa Gatatu ni bwo u Rwanda n’Isi yose batangiye icyunamo cy’iminsi 100, bibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Ikipe ya PSG ibinyujije kuri Twitter yayo, yagize iti: “Twifatanyije […]

U Bufaransa burashyira ahabona inyandiko zibwerekeye muri jenoside yakorewe Abatutsi

Leta y’u Bufaransa kuri uyu wa 7 Mata 2021 irashyira ahabona inyandiko 8000 zerekeye uruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuva mu itegurwa ryayo mu 1990 kugeza ubwo yashyirwaga mu bikorwa mu gihugu cyose mu 1994. Ni icyemezo cyafashwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nyuma ya raporo yasohotse mu mpera za Werurwe […]

7/4/1994: Uko Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi

Kuwa 7 Mata 1994, habayeho kwicira Abatutsi ahantu hatandukanye muri komini zitandukanye zari zigize Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi bikozwe n’interahamwe, abajandarume n’abasirikare. Mu gitabo cya CNLG cyitwa ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA handitsemo ko mu Mujyi wa Gisenyi, Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ikigo cya gisirikari mu karere ka […]

Brazil: Abarenga 4000 bishwe na Covid-19 mu munsi umwe

Minisiteri y’Ubuzima ya Brazil kuri uyu wa 6 Mata 2021 yatangaje ko abantu 4195 bishwe n’icyorezo cya Covid-19 mu masaha 24 gusa. France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu ari wo mubare munini w’abaturage bishwe n’iki cyorezo mu munsi umwe, kuva cyagera muri Brazil. Iki ni nacyo gihugu kandi kibonetsemo umubare munini w’abapfuye mu […]

Kwibuka si umuhango, ni igihango_Bamporiki Edouard

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko kwibuka atari “umuhango”, ahubwo ko ari “igihango” Abanyarwanda badakwiye gutatira. Ni ubutumwa Bamporiki yatambukije, mu gihe guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwibuka ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamporiki mu butumwa […]

Congo-Brazza: Urukiko rwashimangiye intsinzi ya Perezida Sassou Nguesso uyoboye imyaka 36

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Mata, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Congo rwemeje ko Perezida Denis Sassou Nguesso yongeye gutorwa nyuma y’ibyavuye mu matora by’agateganyo byamuhaye intsinzi mu byumweru bibiri bishize. Urukiko ruvuga ko Sassou NGuesso yatsinze n’amajwi 88.4 mu gihe uwo bari bahanganye nyakwigendera Guy Brice Parfait Kolelas, yagize 7.96% […]

Abanyakenya barenga 200,000 bamaze gusaba IMF guhagarika inguzanyo igiye guha Leta

Nyuma y’iminsi itanu Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gitangaje ko kigiye guha Leta ya Kenya inguzanyo ya miliyari 2.34 y’amadolari ya Amerika yo kuyifasha guhangana n’ingaruka za Covid-19, Abanyakenya babarirwa mu 211,000 bamaze kugisaba kuyihagarika mu maguru mashya. Tariki ya 2 Mata 2021 ni bwo IMF yatangarije kuri Twitter na Facebook ko Inama y’Ubutegetsi yayo yemeje […]

Ibikorwa byaranze itangiriro rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 07 Mata 1994

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi,… Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi […]

Abageni barajwe muri sitade bakomeje gukusanyirizwa inkunga

Tariki ya 5 Mata 2021 ni bwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro abantu 57 bari batashye ubukwe barimo kwiyakira, barimo umusore n’umugeni we bari bambaye agatimba, maze barazwa muri sitade ya IPRC Kicukiro bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Amafoto y’aba bose yatangiye gusakara ku mbuga […]

Kwibuka27: Umusore warokokeye kuri tap-rouge ntaramenya inkomoko ye

Umusore witwa Kevin Iradukunda Kalisa, afite imyaka 27 bisobanuye ko mu gihe cya Jenoside atari yakujuje umwaka; nta mubyeyi cyangwa undi wo mu muryango we yamenye nyuma yo kurokokera mu Murenge wa Kivugiza mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri tapi-rouge. Kalisa yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko ku nkengero z’umuhanda n’uruzitiro rw’ikigo cy’amashuri y’ahazwi […]