img_20210407_191410.jpg

Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umuzunguzayi

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umugore w’umuzunguzayi yari ifatiye ku muhanda, ivuga ko uwo mugore ari we wabwiyambitse kugira ngo atere ubwoba abapolisi.

Kuva ejo ku wa Kabiri ku rubuga rwa Twitter hakwirakwiye amafoto agaragaza hari umupolisi wasaga n’aho ahanganye n’umugore wari wambaye ubusa.

Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe hafi y’Ishami ry’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe ingufu (REG) riri mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Nsanzubuhoro Elysé yavuze ko yari aho uriya mugore utabashije kumenyekana amazina yari ahanganiye n’umupolisi n’amaso ye, avuga ko uwo mugore yambitswe ubusa.

Undi ukoresha Twitter witwa ‘Indigo’ yashyizeho ifoto y’uroya mugore, arabaza ati: “Ibi bintu bibaye ari byo, byaruta tukabaho nta Police tugira mu gihugu.”

Uwitwa Mutesi Lydie Mwambali na we avuga kuri iriya foto yagize ati: “Nketse ko uwo muntu wambaye ubusa wenda yaba afite uburwayi bwo mu mutwe akaba hari imvururu yateje police ikahaza ndumva ibyo bintu Polisi y’u Rwanda itabikora, baduhe amakuru nyayo.”

Polisi yifashishije Twitter yasubije ko uriya mugore ari we wiyambitse ubusa agamije gutera ubwoba abapolisi.

Iti: “Muraho, Ku itariki ya 05 Mata 2021 uyu mudamu yahagaritswe na Polisi ubwo yakoraga ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko, hanyuma ahita yiyambura ubusa nk’uburyo bwo gutera ubwoba Abapolisi kugira ngo batamufata. Murakoze.”

img_20210407_191410.jpg

Polisi y’igihugu yashinjwe kwambika umuzunguzayi ubusa rwa gati mu mujyi, nyuma y’amasaha make yakijweho umuriro nyuma yo kuraza abageni muri Stade.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera asubiza abakomeje gushyira igitutu kuri Polisi, yasabye Abaturarwanda kureka gutwarwa amarangamutima, kuko Polisi itarobanura mu gihe ihana abakoze amakosa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umuzunguzayi
    murahoneza n’emmanuel ibintu police y uRwanda irigukora muriyiminsi ntibikwiri umunyarwanda pe murakoze

  2. Polisi y’u Rwanda yahakanye ibyo kwambika ubusa umuzunguzayi
    murahoneza n’emmanuel ibintu police y uRwanda irigukora muriyiminsi ntibikwiri umunyarwanda pe murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *