Kwibuka si umuhango, ni igihango_Bamporiki Edouard

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagaragaje ko kwibuka atari “umuhango”, ahubwo ko ari “igihango” Abanyarwanda badakwiye gutatira.

Ni ubutumwa Bamporiki yatambukije, mu gihe guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Mata u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwibuka ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamporiki mu butumwa bwe, yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwibuka bazirikana imbaraga batakaje, izo bafite bakazikoresha ibibubaka.

Uyu muyobozi nanone yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kumva ko ari umusanzu wa buri wese mu guharanira “kurwanya ikibi, ivangura, itonesha, ironda n’ipfobya; aho byava hose.”

Yunzemo ati: “Aho abandi bagenda bisanzwe twe twiruke, ubumwe bw’abato buhinyuze ababibye urwango. Kwibuka si Umuhango, ni Igihango.”

Ubutumwa bwa Bamporiki burasa n’ubukebura bamwe mu Banyarwanda bakibwira ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umuhango cyangwa ‘urucuruzo’, nk’uko abenshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kumvikana bavuga.

Ibi birajyana kandi n’ibikorwa bikunze kugaragara, birimo Ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibindi birimo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya cyangwa konona Urwibutso rwa Jenoside cyangwa se ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no guhohotera uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gusaba buri wese kuzirikana igihuza Abanyarwanda akamagana ikibatanya, harimo no kwamagana ibikorwa nka biriya muri iki gihe cy’icyunamo.

Uru rwego rurasaba Abanyarwanda kwitwararika ku mico mibi ikunze kuranga abantu bamwe na bamwe mu gihe cy’icyunamo, harimo nko gutema amatungo ndetse n’imyaka y’abarokotse Jenoside, hagamijwe kubahombya ndetse no kubasubiza mu bihe bikomeye bya Jenoside banyuzemo.

Imico irimo kandi kuzimiza cyangwa konona ibirango bigaragaza Jenoside, no gukoresha imvugo zitoneka imitima y’abayirokotse.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *