7/4/1994: Uko Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi

Sangiza iyi nkuru

Kuwa 7 Mata 1994, habayeho kwicira Abatutsi ahantu hatandukanye muri komini zitandukanye zari zigize Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi bikozwe n’interahamwe, abajandarume n’abasirikare.

Mu gitabo cya CNLG cyitwa ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA handitsemo ko mu Mujyi wa Gisenyi, Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ikigo cya gisirikari mu karere ka Gisenyi yahise akoresha inama Interahamwe,Impuzamugambi, abasikikari n’abajandarume, hafatwa icyemezo cyo gushyiraho bariyeri hose mu mujyi, no kwica icyitwa Umututsi cyose.

Abishwe babasangaga mu ngo zabo, imodoka zitwara imirambo zikajya kubajugunya mu byobo byari byateguwe mu irimbi rya Gisenyi, abicanyi bahimbye “Commune Rouge”.

Ubwicanyi bwahise butangira ku Nyundo bukomeza ku minsi yakurikiyeho, Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n’abagore bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Nyundo, baricwa harokoka mbarwa. Ubwo bwicanyi nabwo bwateguwe kandi buyoborwa na Colonel Anatole Nsengiyumva.

Ku mugoroba w’iyi tariki ya 07 Mata 1994 nanone, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari ntoya ya Nyundo naho abagera kuri 150 bicirwa muri Paruwasi gatolika ya Busasamana muri Diyosezi ya Nyundo.

Kuri uwo munsi kandi ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, muri Gisenyi, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n’Interahamwe kuri Komini Rubavu naho abandi bicirwa muri Centre St Pierre, mu nzu y’abakobwa ba Musenyeri, mu cyahoze ari Rwandex ya Gisenyi, kuri Kiliziya cya Paruwasi Stella Maris no kuri Komini Rouge, mu Mujyi wa Gisenyi.

Ubwicanyi bwarakomeje muri Mutura na Rwerere, i Mudende no mu Bigogwe, bicwa n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe cyayoborwaga na Lt Colonel Alphonse Nzungize.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini ya Mukingo yatangijwe nyuma y’inama yayobowe na Nzirorera Joseph, Umunyamabanga Mukuru wa MRND

Tariki ya 07 Mata 1994, habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND ku rwego rw’igihugu, yitabirwa na Colonel Ephrem Setako, Harerimana Emmanuel wari burugumesitiri wa komini Mukingo, Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi wari burugumesitiri wa Komine Nkuli, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza. Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama.

Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo cyaho.

Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda hakanashyirwaho za bariyeri ahantu hatandukanye. Colonel Bizimungu yashinzwe gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, nyuma y’inama yatanze imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage, n’abakuru b’Interahamwe barimo Burugumesitiri Juvénal Kajerijeri na Baheza Esdras.

Abatutsi bahungiye mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE Busogo barishwe bose, abapolisi n’Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo.

Kuri iyo tariki ya 07 Mata 1994, mu ma saa cyenda, Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe ziyise Amahindure (umutwe w’abicanyi wo muri Komini Mukingo) bagiye kwica ahandi muri Perefegitura Ruhengeri; ni muri urwo rwego zagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.

Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, (ubu ni mu Karere ka Nyabihu), Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira , abari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse n’abari bahungiye kur Segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Dusohoze Ikivi by Mecky , The Ben, Masamba, Aime Uwimana, Tonzi, Phiona, Didier, Bahati & Nitunga

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *