Leta y’u Bufaransa kuri uyu wa 7 Mata 2021 irashyira ahabona inyandiko 8000 zerekeye uruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuva mu itegurwa ryayo mu 1990 kugeza ubwo yashyirwaga mu bikorwa mu gihugu cyose mu 1994.
Ni icyemezo cyafashwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nyuma ya raporo yasohotse mu mpera za Werurwe 2021, yakozwe na ‘Komisiyo Duclert’ igaragaza uruhare rukomeye rw’iyi Leta mu gihe cya jenoside, ishingiye ku byo yabonye muri izi nyandiko yamaze imyaka ibiri icukumbura.
France 24 dukesha aya makuru, ivuga ko izi nyandiko zirajya hanze mu rwego rwo kwerekana ko u Bufaransa bwemera uruhare bwagize mu gihe cya jenoside, mu rwego rwo “gukomeza umubano n’u Rwanda” no kwifatanya n’iki gihugu kwibuka umunsi jenoside yatangiriyeho, ari wo tariki ya 7 Mata.
Umushakashatsi Vincent Duclert wayoboye ‘Komisiyo Duclert’ yamwitiriwe, avuga ko zigaragaza amakuru arebana n’uwari Perezida w’u Bufaransa mu gihe cya jenoside, François Mitterrand, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, itsinda rito ry’abari abadipolomate n’abasirikare bakuru.
Nk’uko iki gitangazamakuru gikomeza kibisobanura, muri icyo gihe: Mitterrand, Minisitiri w’Intebe, abadipolomate n’abasirikare bakuru bagiye bafata ibyemezo byo gufasha Leta yariho (ya Habyarimana) ishinjwa gutegura umugambi wa jenoside no kuyishyira mu bikorwa; Leta yabo igaha abasirikare ba Leta y’u Rwanda intwaro n’imyitozo.
Duclert yasobanuye ko nta ruhare rweruye Leta y’u Bufaransa yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo ibikorwa byayo muri icyo gihe byagaragaje gushyigikira iki cyaha.
Uyu mushakashatsi abona ko kuba komisiyo ye yarasohoye iyi raporo, ikaba iranashyirwa ahabona kuri uyu wa 7 Mata 2021 byatuma u Bufaransa n’u Rwanda bitera intambwe y’ubwiyunge.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


