Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco (Niyo Bosco) ukunzwe na benshi mu Rwanda muri iki gihe, yemerewe ijisho n’umufana we witwa Kendrik Kevin, gusa inzobere mu buvuzi bw’amaso zemeza ko ubu ngubu iki gikorwa kitashoboka.
Irene Murindahabi usanzwe ari umujyanama wa Niyo Bosco, yatangarije iyi nkuru ya Kevin ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa 10 Mata 2021. Yagize ati: “Ibi birandenze what kind of love, Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Son hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku regwo umuntu yifuza kuguha ijisho kugira ngo murebane!! Basi abazi iby’amaso batubwire niba byashoboka.”
Aya magambo ya Irene aherekeje ubutumwa Kevin yari yamwandikiye amumenyesha ko ashaka guha uyu muhanzi ijisho. Kevin yandikiye Irene ati: “Niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze”.
Niyo Bosco [yifashishije umwandikira], ashimira byimazeyo Kevin wamweretse uru rukundo, ati: “Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwange. Nshimye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubu se ndinde wo gutekerezwaho aka kageni? Imana y’urukundo iguhe umugisha.”
Niyo Bosco yatangiye kwamamara mu mwaka w’2019 ubwo yagaragazaga impano ye mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, no gucuranga ‘guitar’ atabona. Ni we nyir’indirimbo ziri mu njyana ya R&B zirimo: Ubigenza Ute?, Mbwira, Uzabe Intwari, Ibanga, Imbabazi, Seka,… n’iherutse kujya hanze yitwa Izindi Mbaraga yafatanyije na Aline Gahongayire.
Yavutse mu mwaka w’2000, atangira kugira ikibazo cy’amaso ubwo yari afite imyaka 2 y’amavuko, agira ubumuga bwo kutabonesha amaso yombi afite imyaka 12 y’amavuko. Kugeza ubu akora umuziki atareba.
Abaganga bemeza ko guhabwa ijisho bitakunda
Dr Saiba Semanyenzi umaze imyaka 14 avura amaso wanigeze kuyobora ishami ry’ubuvuzi bw’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda, yaganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda, amubwira ko kugeza ubu bitashoboka ko umuntu ahabwa ijisho.
Yasobanuye ko impamvu bitashoboka ari uko umutsi uhuza ijisho n’ubwonko (optic nerve) iyo ukaswe kugira ngo rivanwe mu mwanya riteretsemo, uhita wangirika, ijisho naryo rigatakaza ubuzima.
Dr Semanyenzi yagize ati: “Urabona ukase ijisho, ni nk’amashanyarazi akonekitinze (connecting) n’ubwonko. Biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora. Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka.”
Ikigo cy’ubuvuzi bw’amaso cya Milan (Milan Eye Center) mu Butaliyani gishimangira ibyavuzwe na Dr Semanyenzi, kiti: “Ushobora kumva ko umuntu agiye gukorerwa ‘eye transplant’ gusa ntibisobanuye ko agaruka mu rugo yashyizwemo irindi jisho. Ubu nta buryo bwo gusimburizwa ijisho ryose burabaho.”
Milan Eye Center isobanura ko burya amaso ari nka camera zikorana n’ubwoko, zikaba zitabasha gukora mu gihe zitandukanyijwe nabwo. Ati: “Amaso ari nka camera zifotora, ariko bigasaba ko ubwoko ari bwo bureba bukanatunganya amashusho.” Iti: “Bityo ni ngombwa ko amaso yacu akomeza gukorana n’ubwonko, bihujwe na ‘optic nerve’ ivana ‘signals’ (ibimenyetso) ku jisho ikazijyana ku bwonko, bukayasobanura nk’amashusho.”
Byashoboka ko hari igice cy’ijisho umuntu yatanga
Milan Eye Center ivuga ko n’ubwo igikorwa cyo gusimbuza ijisho ryose kitashoboka, byashoboka ko hari ibice by’ijisho byahabwa undi hifashishijwe igikorwa cyo kubaga (operasiyo) ariko bidasabye ko riterurwamo ryose.
Mu bice by’ingenzi by’ijisho bisimbuzwa harimo icyitwa Cornea; iki gice (cy’umukara) kibonerana cy’ijisho. Iti: “Ariko gusimbuza cornea ubu ngubu birashoboka ndetse si na bishya. Iki gikorwa kimaze imyaka irenga igize ikinyejana n’ubwo cyagiye kivugururwa bijyanye n’iterambere ubuvuzi buriho.”
Iki gice ni cyo cyakira amashusho bwa mbere, kikayohereza mu bindi bice kugeza bigeze mu bwoko biciye muri wa mutsi ubuhuza n’ijisho (optic nerve).
Dr Semanyenzi yavuze ko byashoboka ko mu myaka iri imbere umuntu azaba aha mugenzi we ijisho, kuko hagikorwa ubushakashatsi bwazatanga umusaruro mwiza. Ati: “Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho ‘device’ (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n’ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n’iyo ‘device’ ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


