Umunyamakuru Robert Mugabe wigeze kumara igihe afungiwe muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, avuga ko adashyigikiye ko gereza zijyanwamo abantu benshi, kuko ngo abafungwa bakabaye hari imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bakabaye bakora.
Nk’umuntu wamaze umwaka urenga afungiwe muri gereza ya agafungurwa urukiko rumaze kumugira umwere, avuga ko uko yabibonye, ntacyo imfungwa n’abagororwa baba bakora, ati: “muri gereza bicaye ubusa”.
Avuga ko hakwiye kujyaho uburyo bwinshi bw’ibihano, burenze kubacumbikira mu magereza. Ati: “Ntihakagombye kuba hari abantu benshi mu magereza, bakagombye kuba bakora imirimo nsimburagifungo. Bamwe ni bo bakagombye kuba bakubura iyi mihanda.”
Muri iki gihe, usanga umuntu ukekwaho icyaha atabwa muri yombi, ubushinjacyaha bukamusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kuri bamwe ikarenga kandi urukiko rutarabahamya icyaha. Mugabe yavuze ko iyi ari imwe mu mpamvu zituma gereza zigaragaramo ubucucike bw’imfungwa n’abagororwa.
Yavuze ko ubundi ubutabera butakabaye bwemera ko utarahamwa n’icyaha ajyanwa muri gereza. Ati: “Kiriya ni ikibazo kuko ubundi mu mategeko yacu, ni uko umuntu ukekwaho icyaha aburana adafunzwe, agafungwa ari uko urukiko rumuhamije icyaha. Ibyo rero ni dĂ©faut iri mu bushinjacyaha, ni dĂ©faut iri muri justice system, iyo principe ntabwo igikoreshwa…”
Umva ikiganiro cyose hano
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu muri Sena, yakoze isesengura mu mwaka w’2018/2019 isanga gereza zo mu Rwanda uko ari 14, zifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa babarirwa mu bihumbi 57 ariko ubu zifungiwemo ibihumbi 71; ni ukuvuga ko bari ku gipimo cy’124%.
Iki gipimo cyagiye kizamuka uko imyaka yagiye itambuka, kuko kuva mu mwaka w’2014/2015 kugeza mu 2018/2019, abo izi gereza zari zicumbikiye biyongereyeho 25%.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


