Perezida mushya wa Repubulika ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 11 Mata 2021 yageze muri Uganda, kikaba ari cyo gihugu cy’amahanga agezemo ku nshuro ya mbere abaye Umukuru w’Igihugu.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe i Kampala, Perezida Samia Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Prof. Sam Kutesa, abanza kumwakira mu biro bye.


Uyu Mukuru w’Igihugu yaje guhura na mugenzi we, Yoweri Museveni, aho biteganyijwe ko basinya amasezerano yo gutangira kubaka ihombo ritwara ibikomoka kuri peteroli rihuza ibihugu byombi.
Ni igitekerezo Perezida Museveni yagize, acyumvikanaho na nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania ubwo yari yamusuye tariki ya 13 Nzeri 2020. Soma inkuru y’uruzinduko rwa Museveni muri Tanzania mu buryo burambuye, aha ngaha https://bwiza.com/?Museveni-uri-mu-bagombaga-kwitabira-inama-y-i-Goma-yagiye-muri-Tanzania
Museveni washyize amafoto ku rubuga rwa Twitter amugaragaza ari kumwe na Suluhu, yasabye Abagande kumufasha guha ikaze uyu Mukuru w’Igihugu. Ati: “Mumfashe guha ikaze Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Nyakubahwa Samia Suluhu wasuye Uganda uyu munsi.


Iri hombo rizaba rifite uburebure bw’ibilometero 1,443 rizava mu gace ka Hoima muri Uganda rigere muri Tanga muri Tanzania, ryuzure ritwaye amadolari ya Amerika miliyari 3.5.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


