Inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Mata 2021, cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo arebana n’itangira ry’icyumweru cy’icyunamo, ubutabera, ubukungu n’ubuzima cyane cyane uburebana n’icyorezo cya Covid-19.

Inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize:

Ijambo rya Perezida Kagame ubwo icyumweru cy’icyunamo cyatangiraga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo tariki ya 7 Mata 2021, yibanze ku bahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoresheje uburyo butandukanye.

Umukuru w’Igihugu muri iri jambo yavugiye muri Kigali Arena imbere y’abitabiriye uyu muhango 500, yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guterwa isoni no guhangana n’abahakana aya mateka, ati: “Amateka ya Jenoside ni ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

Perezida Kagame yakomoje ku bihugu byanga gukoresha inyito ikwiye mu gihe byifatanya n’u Rwanda kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko hari bibiri bikoresha ijambo ‘jenoside’. Yasabye ibi bihugu kujya bireka kwihanganisha u Rwanda muri ibi bihe, mu gihe bidashobora gukoresha inyito ikwiye.

Adeline Rwigara yahamagajwe na RIB, ntiyitaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 6 Mata 2021 rwahamagaje Adeline Mukangemanyi Rwigara, umugore wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, ngo yitabe tariki ya 8.

Gusa uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko atitaba bitewe n’uko ari mu bihe byo kwibuka umugabo we kandi yatangiranye n’Abanyarwanda kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi, koko ntiyitaba nk’uko yabivuze.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yabajijwe niba Adeline Rwigara yitabye, asubiza ko atigeze yitaba, yongeraho ko uru rwego ruzongera kumuhamagaza.

Abageni barajwe muri sitade, polisi iribasirwa

Polisi y’u Rwanda yaraje abantu 57 barimo umugeni wambaye agatimba muri sitade ya IPRC Kicukiro tariki ya 5 Mata 202, bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iki gikorwa cyakuruye umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga, abazikoresha batangira kwibasira Polisi y’u Rwanda, bavuga ko kuraza umugeni wambaye agatimba muri sitade atari igikorwa cy’ubumuntu.

Gusa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaragaje ko nta kosa abapolisi bakoze, kandi ko abantu bakwiye kureka guterwa amarangamutima no kuba uyu mugeni yarahanwe, kuko ngo nta vangura rikwiye kubaho. Yavuze ko kuba umugeni yararajwe muri sitade yambaye agatimba, nta kosa ryakozwe, ngo ahubwo ryari kuba ikosa iyo yamburwa agatimba.

Urugo rwa nyiri ‘Nakumatt’ rwatejwe icyamunara

Urugo rwa nyiri ‘Nakumatt Holdings’, Atul Shah rwatejwe icyamunara mu cyumweru gishize, azira kubura ubwishyu bw’ideni yafashe muri banki ya KCB.

Uru rugo ruherereye i Nairobi muri Kenya rwatejwe icyamunara ku madolari ya Amerika ($) 9,77,064, nyuma yo kubura ubwishyu bw’ideni rya $ 18,609,740.

Muri iki gihe Shah ari mu bihombo bikomeye kuko uru rugo rwe rutejwe nyuma y’igihe kitari kirekire afunze amashami ya ‘Nakumatt Super market’ yakoreraga mu Rwanda, muri Uganda na Kenya; bitewe n’impamvu zirimo amadeni menshi yananiwe kwishyura.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *