eyxilvowqaaoa-x.jpg

Goma: Hadutse imirwano y’amoko, inzu zirenga 5 ziratwikwa (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Buhene gaherereye muri Gurupoma ya Munigi mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hadutse imirwano y’abo mu bwoko bw’Abakumu (Kumu) n’Abanande (Nande) kuri uyu wa 12 Mata 2021.

Intandaro y’iyi mirwano ni urupfu rw’abantu babiri b’Abakumu bivugwa ko bishwe n’abapolisi kuri uyu wa 11 Mata, ubwo bari mu myigaragambyo yamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro, MONUSCO.

Impamvu y’iyi myigaragambyo n’ubwicanyi abitwaje intwaro bakomeje gukorera mu mujyi wa Beni uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba bashinja ingabo za MONUSCO kuburebera, bityo bagasaba ko zava mu burasirazuba bw’igihugu kuko zidakora inshingano zazo.

Abakumu nyuma yo kumenya iby’urupfu rw’aba bantu, baketse ko bishwe n’Abanande maze bajya kubagabaho igitero guhera mu rukerera rw’uyu munsi, batwika inzu zabo zirenga eshanu zirimo n’iz’ubucuruzi.

Bivugwa kandi ko hari abo Abakumu bishe n’abo bakomerekeje, ariko nta rwego rubifitiye ububasha rurashyira imibare ahagaragara.

Abashinzwe umutekano ndetse n’abayobozi kugeza kuri Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kazivita bageze muri Buhene kugira ngo bagarure ituze.

Minisitiri ku rwego rw’Intara ushinzwe umutekano akaba n’Umuvugizi w’Intara, Jean Bosco Sebishimbo, ku ishami rya Radiyo y’Igihugu rya Goma, yasabye aba baturage guhagarika urugomo, abibutsa ko batemerewe kwihanira. Ati: “Nta wemerewe kwihanira.”

Amakuru aturuka i Goma avuga ko ubu umutuzo wagarutse nyuma y’aho inzego z’umutekano zagereye muri aka gace.

eyxilvowqaaoa-x.jpg
eyxn0gpwyae3_xf.jpg
eyxivirwuauo-t6.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *