Mu mukino w’ishiraniro w’itabiriwe n’abafana benshi cyane wahuje Ryon sport na Sunrise i Nyagatare ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, ikipe ikomoka i Nyanza yeretse iyo mu Burasirazuba ko umukuru ahora ari mukuru.
Byasabye iminota 73 kugirango umurundi, Kwizera Pierrot abashe guhindukiza umunyezemu wa Sunrise, wari witwaye neza muri rusange muri uyu mukino amutsinda igitego kimwe rukumbi cya tandukanyije impande zombi.
Ibi byatumye Pierrot nawe akomeza kuyobora urutonde rwa ba rutahizamu bafite ibitego byinshi muri shampiyona, mu mikino itanu uyu murundi afite ibitego 5.
Mbere y’uko umukino nyirizina utangira amagambo ku mpande zombie yari menshi cyane ko aya makipe yombi yanganyaga amanota yagombaga kwishakamo ishyiramo ikinyuranyo kugirango iyobore urutonde mu buryo budasubirwaho.
[ad id=”44145″]

Kugeza ubu Rayon sport niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 13, ikurikiwe na Sunrise yo yagumanye amanota 10.

uko imikino yose yagenze ku wa Gatandatu:
Mukura VS 0:0 Police FC
Bugesera FC 1: 0 Marines FC
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2016, imikino irakomeza
Etincelles Fc vs Pépinière FC
AS Kigali vs Amagaju FC
Gicumbi FC vs Espoir Fc
[ad id=”44145″]
Kuri uyu wa gatanu umukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC wahagaritswe utarangiye nyuma y’uko ikibuga cyuzuyemo amazi y’imvura, uyu mukino uzasubirwamo wose wahagaritswe Kiyovu iyoboye n’ibitego 2-1 ku munota wa 78
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


