kamoga.jpg

Umukecuru yirogeye abuzukuru 5, bose barapfa

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru utuye mu Mudugudu wa Kirangira, Kansakala mu Karere ka Rakai muri Uganda; yibeshye aha abuzukuru be batanu uburozi; bose bapfa ejo tariki ya 11 Mata 2021 n’uyu munsi.

Daily Monitor ivuga ko aba bana bari hagati y’imyaka 2 n’6 y’amavuko bose bari baragiye gusura nyirakuru na sekuru ku munsi wa Pasika, yabaye tariki ya 4 Mata.

Uyu mukecuru usanzwe yizera umuti gakondo witwa ‘mululuuza’ abika mu ducupa, yashatse kuvura aba bana kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Umukecuru aho kugira ngo afate agacupa karimo ‘muluuluza’, yaribeshye afata agasa nako karimo uburozi bwica ibimera (herbicide) bwitwa ‘paragua’.

Fred Bangole ufitanye isano n’aba bana, yabwiye iki gitangazamakuru ko umukecuru akimara guha abana uyu muti yaje gutekereza ko ashobora kuba yibeshye, maze na we asomaho yumva umuti utandukanye na ‘mululuuza’.

Ati: “Nyirakuru yari asanzwe akoresha uyu muti kuko yizera ko uvura byihuse. Uyu muti n’uwica ibimera byari byashyizwe mu ducupa tw’amazi turimo ubusa, ntabwo yabashije kudutandukanya.”

Akomeza ati: “Yamenye ko yakoze ikosa ubwo yari amaze gusoma ku byo yahaye abana.”

Abana bane barimo: Jovan Kivumbi w’imyaka 4, Shivan Mirembe w’imyaka 3, Elijah Lubyayi w’imyaka 3 na Sarah Nabukenya w’imyaka 2 bapfuye kuri uyu wa 11 Mata, uwa gatanu witwa Alfa Kamoga wari ufite imyaka 6 yapfiriye mu bitaro bya Rubaga kuri uyu wa 12 Mata.

Shifa Kiribwa uyoboye Polisi muri Rakai yavuze ko hari gukorwa ibizamini kugira ngo hamenyekanye impamvu y’urupfu rw’aba bana gusa ngo ntabwo umukecuru yigeze atabwa muri yombi, mu gihe bikekwa ko ataba yabishe ku bushake.

kamoga.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umukecuru yirogeye abuzukuru 5, bose barapfa
    Birambabaje cyane kuri iyi nkuru mubeshyekomukura bayikuyeho amanota mugamije iki? Murashaka iki? Bizabageza kuki mwibwira ko igihugu kizaturwa n’abatutsi gusa muteye umujinya mw’abatutsimwe muhembera urwango mû mitima y’abantu abahutumwishe mû gihecya gikoloni ni baie abo kanjogera yishe bangana iki ninyange zirapfa nkaswe ibikona muritonde murène guhoramwatsa umuriro

  2. Umukecuru yirogeye abuzukuru 5, bose barapfa
    Birambabaje cyane kuri iyi nkuru mubeshyekomukura bayikuyeho amanota mugamije iki? Murashaka iki? Bizabageza kuki mwibwira ko igihugu kizaturwa n’abatutsi gusa muteye umujinya mw’abatutsimwe muhembera urwango mû mitima y’abantu abahutumwishe mû gihecya gikoloni ni baie abo kanjogera yishe bangana iki ninyange zirapfa nkaswe ibikona muritonde murène guhoramwatsa umuriro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *