isata.png

Icyo Meteo ivuga ku ‘Isata’ yazamutse mu kiyaga

Sangiza iyi nkuru

Mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 13 Mata 2021, mu kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragaye amazi menshi azamuka ajya mu kirere, abari bahari bavuga ko “atagarukaga”.

Videwo yafashwe bikiba, yumvikanamo urusaku rw’abantu benshi batangariye ibyo babonaga biri kubera muri aya mazi.

Ababonye iyi videwo n’amafoto yafatiwe hafi aho, bizera ko izamuka ry’aya mazi ryitwa ‘Isata’, igikorwa bamwe bizera ko kitabaho, abandi bagahamya ko kibaho ariko kigaterwa n’imbaraga zidasanzwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe serivisi z’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, ku rubuga rwa Twitter cyasabwe gusobanura izamuka ridasanzwe ry’aya mazi ryabereye muri iki kiyaga.
isata.png

Meteo yasobanuye ko koko nk’uko ababonye amafoto n’iyi video babivuze, ari Isata kandi isanzwe mu mazi, iti “Isata yo mu mazi irasanzwe.”

Mu gusobanura isata icyo ari cyo, Meteo yavuze ko ari “Ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga, bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biri.”
ey3ynqkxeaezydl.png

Ubusanzwe mu myizerere y’abantu (myth), isata ivugwa ukwinshi. Hari abayisobanura nk’uko Meteo ibivuga, hari n’abandi bavuga ko iba ari “nk’ikiyoka gisa n’umuriro kigendera mu kirere”, abandi bakizera ko ari umuyaga ufite imbaraga nyinshi, uza wangiza buri kimwe unyuzeho.

Ku bemeza ko bahuye n’ibihe by’isata, bavuga ko ubundi urusaku ari rwo rubasha kuyirukana. Aho ngaho basakuza bakoresheje akaruru, bagahondagura buri gikoresha cyo mu rugo cyabasha kongera urusaku. Ngo aho ngaho “isata irahunga!”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *