Icyo Meteo ivuga ku ‘Isata’ yazamutse mu kiyaga

isata.png

Mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 13 Mata 2021, mu kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragaye amazi menshi azamuka ajya mu kirere, abari bahari bavuga ko “atagarukaga”. Videwo yafashwe bikiba, yumvikanamo urusaku rw’abantu benshi batangariye ibyo babonaga biri kubera muri aya mazi. Ababonye iyi videwo n’amafoto yafatiwe hafi aho, bizera ko […]

Denis Onyango ntabwo azongera gukinira ikipe y’Igihugu ya Uganda

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda akanaba umunyezamu wayo, Denis Onyango, yayisezeyemo nyuma y’imyaka 16 yari amaze ayikinira. Onyango w’imyaka 35 y’amavuko yatangaje ko asezeye mu kipe y’igihugu cye ku munsi w’ejo. Uyu muzamu wa Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yagize ati: “Nicaye hano amarira antemba ku maso, kubera ko nyuma y’igihe kirekire mbitekerezaho nafashe […]

Abanyarwanda 140 bahungiye muri Zimbabwe ntibashaka kugaruka mu Rwanda

Abanyarwanda 140 bamaze igihe kirekire barahungiye muri Zimbabwe bavuze ko badashaka kugaruka mu Rwanda n’ubwo Umuryango w’Abibumbye wabakurikiyeho sitati (status) y’ubuhunzi rusange mu myaka irenga 5 ishize. Aba Banyarwanda baba mu nkambi ya Tongogara iri mu burasirazuba bwa Zimbabwe, bakuriweho sitati y’ubuhunzi na UN mu mwaka w’2013, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yavuze ko nta […]

Rusizi: Bamwe mu bari bamaze igihe mu bujura bwitwaje intwaro bahoze muri RDF

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko bamwe mu baheruka gufatwa bari bamaze igihe bavugwa mu bujura bwitwaje intwaro mu karere ka Rusizi bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF). Ku cyumweru gishize ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye mu karere ka Rusizi abantu 12 ikekaho kwiba mu bihe bitandukanye bitwaje intwaro. Abatawe muri yombi […]

Umunyarwandakazi ‘utwite’ wiga muri Mount Kenya mu Rwanda yashimutiwe i Kampala

photo_2021-04-13_07-33-23_1_.jpg

Umukobwa w’Umunyarwanda bivugwa atwite inda y’amezi atatu wiga mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Jennifer Byukusenge yashimutiwe i Kampala muri Uganda mu bikekwa ko byakozwe n’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI). Byukusenge yashimuswe kuwa 5 Mata 2021 bikaba bikekwa ko yaba afungiwe ku biro bya CMI i Mbuya […]

Nyanza: Hari inzu yiswe ‘iy’ubwiyunge’ bitewe n’abayibamo

Inzu yiswe iy’ubwiyunge mu Ntara y’Amajyepfo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza mu nzu zizwi nka ‘Two in One’ bitewe n’uko ituyemo uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uwayikoze. BBC yasuye Claudine Mukagahima na Faustin Munyanziza baba munsi y’igisenge kimwe mu nzu yahimbwe ‘inzu y’ubumwe n’ubwiyunge”, inzu bamwe batangarira kuko umwe yakoze jenoside naho […]

Kwibuka 27: Ambasaderi wa USA akomeje kotswa igitutu bitewe n’imvugo akoresha

vroom.png

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, Peter Vrooman akomeje kotswa igitutu na bamwe bakoresha urubuga rwa Twitter, kubera imvugo akoresha muri iki cyumweru cy’icyunamo. Ambasaderi Vrooman yatangiye gukoresha iyi mvugo tariki ya 7 Mata 2021 ubwo u Rwanda rwatangiraga icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 n’iminsi 100 […]

Goma: Ya mirwano ishingiye ku moko yapfiriyemo abantu 10

Imirwano ishingiye ku moko iheruka kubera i Goma muri Repububulika Iharanira Demokarsi ya Congo, yaguyemo abantu barindwi abandi babarirwa muri 34 barakomereka. Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n’andi mabi akorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro. […]

Hagiye kurebwa uko utubari twakongera gukora muri Uganda

Minisitiri w’Ubucuruzi muri Uganda, Amelia Anne Kyambadde avuga ko Leta isanga igihe kigeze ngo harebwe uko utubari twatangira gukora. Kyambadde ubwo yari mu bukangurambaga bwiswe ‘ Raising the Bar’ muri Kampala, Kyambadde yavuze ko ” Bazi neza uko gufunga utubari byagize ingaruka ku mibereho ndetse no ku byo twinjiriza Leta gusa ubuzima bw’Abanya-Uganda bugomba kuza […]

Abareganwa n’umuyobozi wo mu ishyaka rya Kayumba bavuga ko batamuzi

Abantu bareganwa n’umuyobozi mu ishyaka rya Dr Christopher Kayumba (Rwandese Platform for Democracy,RPD), Nkusi Jean Bosco batangarije urukiko ko batamuzi n’ubwo baregwa mu rubanza rumwe. Ibi byatangajwe n’iri shyaka kuri Twitter kuwa 12 Mata 2021, rivuga ko yagejejwe imbere y’urukiko gusa abo bareganwa bakavuga ko batamuzi. RPD yagize iti ” Uyu munsi umuyoboke wacu ushinzwe […]

Agahinda k’umunyamakuru Emmy wabwiwe ko ari ‘mubi’ n’umukoresha we

Umunyamakuru Nsengiyumva Emmy yahishuye ko yagiye akorerwa ivangura rishingiye ku moko inshuro nyinshi, kugeza n’aho uwari umukoresha we amwambura ububasha bwo kugaragara mu mashusho y’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube kuko ari ‘mubi’. Nsengiyumva Emmy uri mu banyamakuru bakomeye b’imyidagaduro mu gihugu, asanzwe akorera ikinyamakuru IGIHE. Ni nyuma yo kugera kuri iki gitangazamakuru mu mpera za 2018 […]

Radiyo RPA yongeye gukora nyuma y’iminsi ifunze

Radiyo RPA (Radio Publique Africaine) iyobowe na Bob Rugurika uri mu bahunze u Burundi bakekwaho uruhare mu kugerageza guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, kuri uyu wa 12 Mata 2021 yongeye gukora. Ni nyuma y’aho tariki ya 24 Werurwe 2021, Bob Rugurika, Innocent Muhozi wa Télé-Renaissance na Alexandre Niyungeko uyoboye Radiyo Inzamba Agateka […]