Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda akanaba umunyezamu wayo, Denis Onyango, yayisezeyemo nyuma y’imyaka 16 yari amaze ayikinira.
Onyango w’imyaka 35 y’amavuko yatangaje ko asezeye mu kipe y’igihugu cye ku munsi w’ejo.
Uyu muzamu wa Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yagize ati: “Nicaye hano amarira antemba ku maso, kubera ko nyuma y’igihe kirekire mbitekerezaho nafashe icyemezo cyo gusezera mu kipe y’igihugu uhereye aka kanya.”
Yakomeje agira ati: “Ni umunsi ubabaje mu buzima bwanjye kumenya ko ntazongera kwambara umwambaro w’Imisambi yanjye nkunda ndi imbere y’abafana nihebeye. Guhera uyu munsi ngiye kuba umufana wa mbere uzajya wambara umwambaro ndebera ikipe muri Stade cyangwa mu rugo.”
Onyango yavuze ko mu kipe y’igihugu ya Uganda ari ho yagereye ku rwego rwo kuva kuba umuhungu akitwa umugabo ndetse n’umubyeyi.
Denis Onyango yasezeye ku kipe ya Uganda, nyuma yo kuyifasha kongera kwitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika muri 2017, nyuma hafi y’imyaka 40 idakina iri rushanwa.
Uganda kandi yitabiriye Igikombe cya Afurika cyo muri 2017, gusa inanirwa kubona itike y’ikizabera muri CamĂ©roun mu mwaka utaha.
Uyu muzamu avuga ko mu kipe ya Uganda ari ho yagiriye ibihe byiza, kuko ari bwo yagize amahirwe yo guhura n’abakinnyi beza ku mugabane wa Afurika.
Onyango uvuga ko kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda biri mu bya mbere byamuteraga ibyishimo, yavuze ko atifuzaga gusezera, gusa bikaba byabaye ngombwa ko agenda asize ibihe byiza ndetse igihe cyo guha umwanya abazamu bakiri bato kikaba cyari kigeze.
Yashimiye abo babanye bose mu kipe y’igihugu ya Uganda, cyane umutoza Milutin Sredojevic wigeze gutoza n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.
Denis Onyango yasezeye mu kipe y’igihugu ya Uganda nyuma y’inshuro zirenga 80 yari amaze kuyihamagarwamo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


