Abanyarwanda 140 bamaze igihe kirekire barahungiye muri Zimbabwe bavuze ko badashaka kugaruka mu Rwanda n’ubwo Umuryango w’Abibumbye wabakurikiyeho sitati (status) y’ubuhunzi rusange mu myaka irenga 5 ishize.
Aba Banyarwanda baba mu nkambi ya Tongogara iri mu burasirazuba bwa Zimbabwe, bakuriweho sitati y’ubuhunzi na UN mu mwaka w’2013, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yavuze ko nta kibazo cy’umutekano bazagira mu gihe bazaba baragarutse.
The East African dukesha aya makuru ivuga ko izi mpunzi zanze icyemezo cy’uyu muryango, uzongerera imyaka ibiri yo kuguma muri iyi nkambi (ni ukuvuga kugeza mu 2015).
Kuri ubu, Johanne Mhlanga uyoboye inkambi ya Tongogara yavuze ko igihe kigeze ngo izi mpunzi zigarurwe mu Rwanda, mu buryo bwisunze amategeko agenga impunzi. Ati: “Icyemezo cya Leta [ya Zimbabwe] ntabwo cyahindutse. Biteganyijwe ko bazasubizwa iwabo hisunzwe amategeko agenga impunzi.”
Ariko kandi, izi mpunzi zo zivuga ko icyo zishaka ari ukuguma muri Zimbabwe, byaba ngombwa iki gihugu kizicumbikiye kikaziha n’ubwenegihugu. Zivuga ko icyo zahunze mu Rwanda kigihari.
Philip Sindayigaya uyoboye impunzi z’Abanyarwanda ziba muri iyi nkambi, yagize iti: “Hano nta n’umwe ushaka gusubira mu rugo. Dushaka kuguma muri Zimbabwe kubera ko icyo twahunze kiracyahari.”
Sindayigaya yakomeje avuga ko we na bagenzi be basabye Leta ya Zimbabwe kubaha ubwenegihugu nk’uko abandi benegihugu babuhawe. Ati: “Twasabye ubwenegihugu bwa Zimbabwe. Twamenye ko n’abandi benegihugu babuhawe cyangwa bakemererwa kugumayo, natwe turashaka ko badufata kimwe.”
Aba Banyarwanda bakuriweho sitati y’ubuhunzi ni abahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998. Leta ya Zimbabwe ishingiye ku cyemezo cy’inama ya UN yabereye i Geneva mu Busuwisi mu Kwakira 2016, yateganyaga ko bose bazaba bagarutse mu Rwanda bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2017.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Abanyarwanda 140 bahungiye muri Zimbabwe ntibashaka kugaruka mu Rwanda
Niba badafashwe bugwate n’ababashoye mu bibi bakibashuka cyangwa babaha amakuru atari yo ngo bihishe inyuma yabo, ubow umutima imitima nama yabo irabarega ibyo bakoze bagatinya guhanwa n;amategeko.
Abanyarwanda 140 bahungiye muri Zimbabwe ntibashaka kugaruka mu Rwanda
Niba badafashwe bugwate n’ababashoye mu bibi bakibashuka cyangwa babaha amakuru atari yo ngo bihishe inyuma yabo, ubow umutima imitima nama yabo irabarega ibyo bakoze bagatinya guhanwa n;amategeko.