Umukobwa w’Umunyarwanda bivugwa atwite inda y’amezi atatu wiga mu mwaka wa nyuma muri Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Jennifer Byukusenge yashimutiwe i Kampala muri Uganda mu bikekwa ko byakozwe n’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI). Byukusenge yashimuswe kuwa 5 Mata 2021 bikaba bikekwa ko yaba afungiwe ku biro bya CMI i Mbuya muri Kampala nk’uko Virunga Post ibitangaza. Iki gitangazamakuru gitangaza ko kuwa 3 Mata 2021 uyu mukobwa yari yakoresheje RwandAir ajya muri Uganda ngo atange inkuru nziza ku myiteguro y’ubukwe bwe kuri mama we. Nyina wa Byukusenge, Mariam Mukamusoni mu makuru yahaye Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda kuwa 12 Mata, avuga ko umukobwa we yafashwe ndetse ntiyabwirwa icyo yaba aryozwa. Ngo abamufashe, bahise bamwambika umwenda mu mutwe, baramujyana. Uyu mubyeyi avuga ko kuwa 7 Mata 2021 yongeye kubona ku mwana we. Ati ” Bamugaruye hano bamwambitse amapingu nk’umunyabyaha. Bari baje gusaka ibintu njye ntamenye.” Yakomeje agira ati ” Umukobwa wanjye yagaragaraga nabi. Yambwiye ko bamaze kumukorera iyicarubozo. Barasatse, bafatira inyandiko z’inzira za Jennifer, bamusubiza i Mbuya.” Mukamusoni avuga ko umwana we yatakaga cyane muri uko gusakwa. Uyu bivugwa ko yaba atwite inda y’amezi atatu, ngo yakubiswe asabwa kuvuga misiyo yamuzanye muri Uganda. Hari amakuru ko Ambasade y’ u Rwanda yahise imenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda kuri iki kibazo. BWIZA ntiramenya niba hari igisubizo cyatanzwe kuri iyi ngingo. Abanyarwanda ntiborohewe n’inzego z’umutekano za Uganda iyo bageze muri icyo gihugu. Abatari bake bagiriwe nabi bashinjwa kuba intasi, mu gihe bo bakunze kubihakana. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Jennifer Byukusenge


