Minisitiri w’Ubucuruzi muri Uganda, Amelia Anne Kyambadde avuga ko Leta isanga igihe kigeze ngo harebwe uko utubari twatangira gukora. Kyambadde ubwo yari mu bukangurambaga bwiswe ‘ Raising the Bar’ muri Kampala, Kyambadde yavuze ko ” Bazi neza uko gufunga utubari byagize ingaruka ku mibereho ndetse no ku byo twinjiriza Leta gusa ubuzima bw’Abanya-Uganda bugomba kuza imbere gusa ibiganiro byo gufungura utubari bigomba gutangira.” Utubari n’utubyiniro birafunze kuva muri Werurwe 2020. Ibi byagize ingaruka ku mirimo miliyoni imwe na 300 nk’uko Daily Monitor ibitangaza. Ibi ni nako bimeze mu bihugu nka Kenya n’ u Rwanda mu rwego rwo kwirinda Coronavirus. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


