Guverinoma y’u Burusiya ntiyemeranya na raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ziherutse gusohora, ishinja ingabo z’amahanga zirimo izo muri iki gihugu zoherejwe muri Repubulika ya Centrafrika (CAR) gukandagira uburenganzira bw’ikiramwamuntu.
Tariki ya 31 Werurwe 2021 ni bwo izi mpuguke zasohoye iyi raporo zigaragaza ko zihangayikishijwe cyane n’imitwe y’ingabo yigenga ituruka mu mahanga, yoherejwe muri CAR kwifatanya n’ingabo za Leta mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanye umutekano w’igihugu, cyane cyane kuva mu Kuboza 2020.
Imitwe y’ingabo yatunzwe agatoki ni iyaturutse mu Burusiya, ikajya muri CAR mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga, nk’uko izi mpuguke zakomeje zibivuga.
Muri iyo raporo, impuguke za UN zavuze ko izi ngabo zikora ibyaha birimo: kurasa abantu mu kivunge, gufunga nta gishingiweho, iyicarubozo mu gihe cy’ubugenzacyaha, kuzimiza abantu, guhatira abasivili guta ingo no kwibasira ibikorwa by’abasilivi, kimwe n’ibyabashinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yasubije igitangazamakuru Deutsche Welle (DW) cy’Abadage ko izi ngabo (yita impuguke mu bya gisirikare) ziri muri CAR mu buryo bwemewe n’amategeko bitandukanye n’ibyo impuguke za UN zivuga.
Yagize iti: “Impuguke mu bya gisirikare zaturutse mu Burusiya zoherejwe mu gihugu hashingiwe ku mabwiriza y’akanama ka UN gashinzwe umutekano.”
Iyi Minisiteri yakomeje iti: “Inkunga y’u Burusiya itangwa hashingiwe ku cyo umuryango mpuzamahanga (UN) uteganya mu gukaza umutekano muri Repubulika ya Centrafrika.”
DW ivuga ko u Burusiya bwohereje ku mugaragaro ingabo 535 muri CAR, ariko ibitangazamakuru bikagaragaza ko uyu mubare w’iziri muri iki gihugu ukaba urenga cyane. Yatanze urugero rw’umutwe wa Wagner Group, aho wonyine ufite ingabo zirenga 1000 muri CAR, hakaba n’indi mitwe nka Sewa Security na yo ifiteyo ingabo.
Iyi Minisiteri yasubije ko ubu itazi umubare w’Abarusiya baba muri CAR, ivuga ko hari ababayo bakora ubucuruzi cyangwa se ubukerarugendo. Iti: “Nta makuru dufite ku mubare wose w’Abarusiya bari muri CAR ubu ngubu. Abarusiya bari muri Repubulika ya Centrafrika by’igihe gito, bakora ubucuruzi cyangwa se ubukerarugendo. Ngo aba ngaba ntibasabwa kwitangaho amakuru ku biro by’uhagarariye u Burusiya muri iki gihugu.
Ingabo zaturutse mu Burusiya ziri muri CAR zigaragara mu bikorwa byo kurinda umutekano ahatandukanye nko: ku bibuga by’indege, ku biro bikuru nka za Minisiteri, ndetse ziri mu zirinda Umukuru w’Igihugu, Faustin Archange-Touadéra.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


