Umuyobozi w’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Mark Zuckerberg yongeye kwihaniza abakoresha urubuga nabi mu buryo bwo gusebanya ndetse n’abakoreraho ibikorwa byo kwamamaza ku nyungu zabo bwite .
Ibi yabigarutseho muri iki cyumweru gishize muri leta ya Peru iherereye mu majyepfo y’Amerika mu nama yari yamuhuje n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bagera ku 10 ndetse n’Abaminisitiri b’Intebe, ubwo yagarukaga kuri iki kibazo yavuze ko gikabije gufata indi ntera.
[ad id=”44145″]
Aha kandi Mark Zuckerberg yatanze urugero ku makuru asebanya yagiye akwirakwizwa ku rubuga rwa Facbook cyane mu gihe Amerika yiteguraga amatora y’umukuru w’igihugu, aho avuga ko hari abantu bishyuwe amafaranga bagakora inkuru zisebya bamwe mu biyamamarizaga kuyobora Amerika aribo Donald Trump ndetse na Hilary Clinton, nyuma ayo makuru bakayakwirakwiza hirya no hino hifashishijwe facebook.
Zuckerberg yagize ati”iki ni ikintu tugiye kwitaho cyane kuko kibangamiye sosiyete ikoresha uru rubuga. Ni byiza ko dukoresha facebook ariko tuyikoreshe mu buryo buboneye.”
Yakomeje agira ati “facebook irambiwe kwihanganira abakwirakwiza amakuru atizewe ndetse n’asebanya.” Aha nanone yavuze ko hafi 99% by’amakuru atangwa kuri facebook adatambuka kuko aba yuzuye ibinyoma no gusebanya bityo 1% gusa akaba ariyo batuma atambuka. Ibi akaba aribyo yashingiyeho yiyama abakoresha nabi uru rubuga.
[ad id=”44145”]
Yavuze ko urubuga ubwarwo arirwo ruzajya rwitangira amakuru ku bantu batanze amakuru asebanya cyangwa adakenewe, ndetse ko uyatanga azajya abanza kubona utumenyetso tumubuza kuyatambutsa mbere y’uko ayatanga.
Kuva ubu kandi urubuga rwa Facebook ngo rugiye gukaza umurego mu kwishyuza abarukoresha mu bintu bibyara inyungu ariko cyane cyane runafatira ingamba abazajya bagaragaza ibikorwa byo gusebanya cyangwa by’urukozasoni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


