Tariki ya 12 Mata 2021 ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde Kyenge yatangaje abantu 57 bagize Guverinoma ye nshya.
Muri bo harimo Gisaro Muvunyi Alexis wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Imirimo rusange.
Gisaro wavutse tariki ya 23 Werurwe 1966 ni umubyeyi w’abana 6 barimo abahungu 4 n’abakobwa, akaba akomoka muri Gurupoma ya Lemera, Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yize mu ishuri rikuru rya Institut du Mont Amba muri Kinshasa, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, akomereza amasomo muri Catholic University of Louvain ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ni umuyoboke w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, winjiye muri guverinoma ya RDC mu 1997 ubwo yari umujyanama muri Minisiteri y’Imari, mu bijyanye n’imari kugeza muri Mutarama 1998 nk’uko igitangazamakuru Politico kibivuga.
Muri Kanama 1998, Gisaro yabaye umujyanama muri Minisiteri y’Ubuhinzi gusa ntiyamazemo igihe kinini.
Kuva mu 2003 kugeza mu 2005, Gisaro yabaye umujyanama mukuru wa Visi Perezida, nyuma y’aho ahabwa inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, cyitwaga ONATRA.
Kuva mu 2006 kugeza mu 2016, Gisaro yagiye ahabwa inshingano zo kuyobora ibigo by’ubucuruzi byigenga bitandukanye, ariko akabivanga na politiki nk’uko Politico ikomeza ibivuga.
Gisaro ni umwe mu bahagarariye Guverinoma ya RDC mu biganiro by’amahoro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 byabaye kuva mu Kuboza 2011 kugeza muri Gashyantare 2012.
Mu Gushyingo 2017, yagarutse muri Guverinoma, agirwa umujyanama mu by’imari muri Minisiteri y’Itumanaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


