Hari abarwanyi bo mu bihugu by’abaturanyi bari mu mutwe wa CODECO

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Adjio Gidi yatangaje ko hatahuwe abarwanyi baturuka mu bihugu by’abaturanyi mu mutwe witwaje intwaro wa CODECO (Cooperative for the Development of the Congo). Minisitiri Gidi nk’uko Radio Okapi yabitangaje, yavuze ko kuva uku kwezi kwatangira, Teritwari ya Djugu muri Ituri yagarayemo […]

Huye: Akuriranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

img-20210418-wa0028_1.jpg

Umuturage witwa Muhire Pierre Claver wo mu kagari ka Icyeru, mu murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, akurikiranyweho ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe. Uyu mugabo w’imyaka 51 ashinjwa gutema insina y’umugore baturanye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukantwari Ancilla no kumubwira amagambo mabi. Mukantwari avuga ko ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata […]

Perezida Tshisekedi yavuze ko isezerano rye ryo kwimukira i Goma ritazahera

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi yavuze ko isezerano yahaye abaturage ryo kwimukira i Goma mu buryo bw’agateganyo, ritazahera. Yabivugiye mu nama yagiranye n’itsinda ry’abagore barimo abarokotse ibitero by’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ADF, yabereye i Kinshasa tariki ya 15 Mata 2021. Rose Tuombeane wari muri iyi nama nk’uko Actualité yabitangaje, […]

Kicukiro: Basanze amanitse mu mugozi, yapfuye

img-20210418-wa0011_1.jpg

Abaturage bo mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, mu gitondo cy’uyu wa 18 Mata 2021 basanze umugabo witwa Turikumwenayo Fiston yapfiriye mu mugozi w’inzitiramibu, bakeka ko yiyahuye. Aba baturage bavuga ko Turikumwenayo w’imyaka 31 y’amavuko ubusanzwe yacuruzaga amainite (me 2 u) agataha bwije. Mu ijoro ryo kuri […]

I Burayi: Undi Munyarwanda ukekwaho jenoside yarekuwe

Pierre Basabose wari umaze amezi arenga atandatu ari mu maboko y’ubutabera bw’u Bubiligi, yarekuwe ku wa 16 Mata 2021 urubanza rwe rutaratangira kuburashwa mu mizi, akaba abaye uwa kabiri urekuwe n’ubutabera bwo ku mugabane w’i Burayi mu gihe cya vuba. Ibiro Ntaramakuru by’Ababiligi (Agence Belga) dukesha iyi nkuru bivuga ko umunyamategeko wa Basabose, Me Jean […]

Dr Kayumba yavuze impamvu Abanyarwanda batishimye

Umunyapolitiki uyoboye ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy), Dr Christopher Kayumba yavuze impamvu zerekana ishingiro rya raporo ivuga ko Abanyarwandda batishimye. Iyi raporo nshya yitwa ‘World Happiness Report’ yakozwe n’ikigo SDSN (Sustainable Development Solutions Network) gishamikiye ku Muryango w’Abibumbye (UN) yasohotse muri Werurwe 2021, ikaba igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya w’147 mu bihugu […]

UN irashima ibyo Dr Magufuli yagejeje ku baturage ba Tanzania

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yashimye ibyo nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli yagejeje ku baturage ba Tanzania mu gihe yamaze abayoboye. Guterres yabitangarije mu Nteko Rusange ya UN yateranye ku wa 16 Mata 2021, yafashe umwanya wo kwibuka ibikorwa bya Dr Magufuli wapfuye tariki ya 17 Werurwe 2021 amaze igihe gito atangiye kuyobora […]

Iby’ingenzi kuri Gisaro Muvunyi Alexis wagizwe Minisitiri muri Guverinoma ya RDC

Tariki ya 12 Mata 2021 ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde Kyenge yatangaje abantu 57 bagize Guverinoma ye nshya. Muri bo harimo Gisaro Muvunyi Alexis wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Imirimo rusange. Gisaro wavutse tariki ya 23 Werurwe 1966 ni umubyeyi w’abana 6 barimo abahungu 4 n’abakobwa, akaba akomoka […]

Uganda: Ntibemeranya ku guhindura izina ‘Banyarwanda’

Abagize ubwoko bw’Abagande bakomoka mu Rwanda bwitwa ‘Banyarwanda’ ntibumvikana ku guhindura izina bukitwa ‘Abavandimwe’. Ni nyuma y’aho tariki ya 15 Werurwe 2021, Inama y’Abagande bakomoka mu Rwanda (Council of Banyarwanda) yateranye, igamije kureba uko bahindura izina ry’ubu bwoko, bashingiye ku mpamvu zirimo ko bamaze imyaka myinshi bafatwa nk’abanyamahanga, bigatuma bimwa amahirwe n’ibyangombwa by’ingenzi. Frank Gashumba […]