I Burayi: Undi Munyarwanda ukekwaho jenoside yarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Pierre Basabose wari umaze amezi arenga atandatu ari mu maboko y’ubutabera bw’u Bubiligi, yarekuwe ku wa 16 Mata 2021 urubanza rwe rutaratangira kuburashwa mu mizi, akaba abaye uwa kabiri urekuwe n’ubutabera bwo ku mugabane w’i Burayi mu gihe cya vuba.

Ibiro Ntaramakuru by’Ababiligi (Agence Belga) dukesha iyi nkuru bivuga ko umunyamategeko wa Basabose, Me Jean Flamme ari we wayihamirije iby’irekurwa rye kuri uyu wa 17 Mata.

Inzego z’umutekano z’u Bubiligi zataye muri yombi Basabose tariki ya 30 Nzeri 2020, hamwe na Christophe Ndangari na Twahirwa Séraphin bakekwaho gukorera ibyaha bya jenoside i Gikondo muri Kigali.

Arekuwe nyuma ya Ndereyehe Charles watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’u Buholandi tariki ya 8 Nzeri 2020, akurikiranweho ibyaha bya jenoside akekwaho gukorera mu kigo cya ISAR/Rubona, akarekurwa ku munsi wakurikiyeho.

Abo mu ishyaka FDU-Inkingi Ndereyehe abereye umuyoboke, batangaje ko yarekuwe nyuma yo gusurwa n’umunyamategeko we, aho yari afungiwe.

Aba bariyongera kandi ku bandi Banyarwanda barimo batanu bagiye batabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’u Bwongereza, nyuma bakarekurwa bataburanishijwe. Barimo: Célestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Célestin Ugirashebuja na Charles Munyaneza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *