Dr Kayumba yavuze impamvu Abanyarwanda batishimye

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki uyoboye ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy), Dr Christopher Kayumba yavuze impamvu zerekana ishingiro rya raporo ivuga ko Abanyarwandda batishimye.

Iyi raporo nshya yitwa ‘World Happiness Report’ yakozwe n’ikigo SDSN (Sustainable Development Solutions Network) gishamikiye ku Muryango w’Abibumbye (UN) yasohotse muri Werurwe 2021, ikaba igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya w’147 mu bihugu 149 bifite abaturage batishimye.

Dr Kayumba mu kiganiro yagiranye na Primo TV cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 17 Mata 2021, yavuze ko kutishima kw’Abanyarwanda n’ingaruka zitandukanye z’amateka banyuzemo mu myaka yashize.

Ati: “Abantu benshi bagiye bagirirwa nabi, babicira bene wabo, inzu zabo barazitwika, benshi barahunga…ubu se wavuga ngo impunzi zirishimye? Ngaho ongeraho umusaraba wa jenoside yakorewe Abatutsi. Njyewe mfite inshuti nyinshi, aho ababyeyi babo n’abo bava inda imwe bose muri jenoside, akabaho ari nyakamwe. Ubwo se wavuga gute ko uwo muntu yishimye?”

Yakomeje ati: “Ariko mfite n’abandi bagiye mu buhunzi, akakubwira ati ‘njyewe nagiye mu buhunzi ngendesha ibirenge, mva hano ngera muri Congo-Brazaville, ndagenda Centrafrika, ndongera ngaruka n’ibirenge. Ubwo se uwo muntu wavuga ngo arishimye?”

Mu bindi yavuze byaba byaratumye Abanyarwanda baza imbere mu batishimye, harimo ko u Rwanda ruri mu bihugu byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ukuntu abayobozi muri iki gihugu babanye n’abaturage muri ibi bihe.

Ati: “Hari andi maraporo avuga ko abantu baba mu mijyi 60% badafite ibyo kurya. Condition z’ukuntu abantu babanye muri iki gihe cya Covid-19. Unakoze isesengura ku ngaruka za Covid-19, wavuga ngo iyi raporo ibyo ivuga bifite ishingiro.”

Mu by’ingenzi bigenderwaho ‘World Happiness Report’, harimo: imibereho y’abatutage, ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere, umutungo umuntu afite ndetse n’amateka y’igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *