Uganda: Ntibemeranya ku guhindura izina ‘Banyarwanda’

Sangiza iyi nkuru

Abagize ubwoko bw’Abagande bakomoka mu Rwanda bwitwa ‘Banyarwanda’ ntibumvikana ku guhindura izina bukitwa ‘Abavandimwe’.

Ni nyuma y’aho tariki ya 15 Werurwe 2021, Inama y’Abagande bakomoka mu Rwanda (Council of Banyarwanda) yateranye, igamije kureba uko bahindura izina ry’ubu bwoko, bashingiye ku mpamvu zirimo ko bamaze imyaka myinshi bafatwa nk’abanyamahanga, bigatuma bimwa amahirwe n’ibyangombwa by’ingenzi.

Frank Gashumba uyoboye iyi nama icyo gihe yabwiye Chimp Reports ati: “Kubera ko izina ry’ubwoko bwacu rifitanye isano n’igihugu duturanye, akenshi dushyirwa mu cyiciro, tugafatwa nk’abanyamahanga. Ariko hari ababyitwaza batuvangura. Iki gihe cyose byatumye Abagande b’ubwoko bwa Banyarwanda bavangurwa, bagafatwa nk’abatare Abagande.”

Bamwe mu Bagande bari mu ishyirahamwe Umubano rivuga ko risigasira umuco karande, rigizwe n’abo mu bwoko bwa Banyarwanda, bo bavuga ko badashyigikiye ko iri zina ryahindurwa, cyane ko ubusanzwe ari ubwoko bwemewe mu gihugu kuva kera.

Bavuga ko ari ubwoko bwatuye muri Uganda kuva mu myaka y’1926 mu bukoloni kandi ko ibyo bigaragara mu Itegekonshinga rya Repubulika.

Frank Rusanganwa uri mu ishyirahamwe Umubano yabwiye BBC ko batangajwe no kumva Inama ya Banyarwanda yamaze gufata icyemezo cyo guhindura izina. Ati: “Byaradutangaje cyane cyane cyane! Babishyizeho itariki 15 z’ukwa 3, tugiye kumva twumva byasakaye hose kandi bavugira Abanyarwanda muri rusange, noneho dushakisha ‘ni nde wabatumye ngo bavugira Abanyarwanda bose?”

Rusanganwa yavuze ko nyuma yo kumva ko inama ya Banyarwanda yateranye igafata iki cyemezo, na bo nk’abagize Umubano, bateranye bakacyamagana.

N’ubwo Umubano bavuga ko iki cyemezo cyafashwe hatabayeho kugishwa inama, Enock Buranga uri mu bagize Inama ya Banyarwanda, yabwiye BBC ko bacyakira ibitekerezo ku buryo byanashoboka ko izina ryagumaho.

Buranga yagize ati: “Ariko na none ntabwo ari ukuvuga ngo ni ryo zina gusa dufite, n’abantu batandukanye bazariha amazina yandi, natwe turacyakira ibitekerezo. Abanyarwanda bemeye, dushobora kwiyita Abavandimwe cyangwa tukiyita Abahororo cyangwa tukiyita Abafumbira cyangwa tugasigarana izina ry’Abanyarwanda. Ntabwo ari ukuvuga ngo byararangiye.”

Aba bose bavukiye muri Uganda, bakaba bakomoka ku miryango yavuye mu Rwanda kuva mu 1900. Ni ubwoko bwemewe nk’ubundi bwose muri iki gihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *