Perezida Tshisekedi yavuze ko isezerano rye ryo kwimukira i Goma ritazahera

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi yavuze ko isezerano yahaye abaturage ryo kwimukira i Goma mu buryo bw’agateganyo, ritazahera.

Yabivugiye mu nama yagiranye n’itsinda ry’abagore barimo abarokotse ibitero by’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ADF, yabereye i Kinshasa tariki ya 15 Mata 2021.

Rose Tuombeane wari muri iyi nama nk’uko Actualité yabitangaje, yabwiye uyu Mukuru w’Igihugu uko ikibaza cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC mu ntara za Kivu y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru na Ituri gikomeje guhangayikisha abaturage.

Tuombeane yavuze ko babwiye Perezida Tshisekedi ko ari we bahanze amaso kugira ngo abakemurire iki kibazo. Ati: “Twamubwiye ko dushaka ko iki kibazo kijya mu byihutirwa Leta ikwiye gukemura.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye aba bagore ko agifite umugambi wo kwimukira i Goma by’agateganyo kugira ngo azabe akurikirana ibikorwa byo kugarura umutekano. Tuombeane ati: “Umukuru w’Igihugu yadukomeje muri uru rugamba, anadusezeranya kwimukira muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Mu Kwakira 2020, Perezida Tshisekedi yamaze iminsi mu mujyi wa Goma. Tariki ya 8 muri uko kwezi yasuye umujyi wa Sake, abwira abaho ko mu byumweru bike biri imbere, azahimukira, yumve ibibazo byabo kugira ngo abishakire umuti.

Icyo gihe yagize ati: “Mu byumweru bike, nzaba umunya-Goma. Nzaza mpabe, nshaka kujya numva ibibazo byanyu buri munsi kandi tuzafatanya kubishakira umuti. Nasezeranyije Abanyekongo ko mu gihe nzaba nkiri muri izi nshingano, nzarwanirira amahoro n’umutekano kugira ngo bigaruke mu buryo bwuzuye.”

Tariki ya 3 Gashyantare 2021, Lt. Gen. Obedy Rwabasira wungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yashimangiye ko Umukuru w’Igihugu agifite gahunda yo kwimukira i Goma.

Gen. Rwabasira yatangaje ko imyiteguro irimbanyije ko ndetse igisirikare cyatangiye kubaka ibiro by’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga muri uyu mujyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Tshisekedi yavuze ko isezerano rye ryo kwimukira i Goma ritazahera
    Uyu de Félix arapfuye ntiyiriwe ngo uwungirije umugabq mukuru w’ingabo ngo ni rwabasira muzakura abanyarwanda mû ngabo zanyuryari ntimubona ko ari ivunja mû kirenge ikizonze habyara arwana na les hamites ni ukudakura LS hamites mu ngabo kuko nibyo handura ivunja nka museveni mwigireho apres tt zaire yari ikomeye abo bagambanyi b’abanyamurengebicishije six millions bataraza

  2. Perezida Tshisekedi yavuze ko isezerano rye ryo kwimukira i Goma ritazahera
    Uyu de Félix arapfuye ntiyiriwe ngo uwungirije umugabq mukuru w’ingabo ngo ni rwabasira muzakura abanyarwanda mû ngabo zanyuryari ntimubona ko ari ivunja mû kirenge ikizonze habyara arwana na les hamites ni ukudakura LS hamites mu ngabo kuko nibyo handura ivunja nka museveni mwigireho apres tt zaire yari ikomeye abo bagambanyi b’abanyamurengebicishije six millions bataraza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *