Uganda: Umwana w’imyaka 8 acumbikiwe na Polisi akekwaho ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda icumbikiye umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko akekwaho kugaragaza imico itemewe muri kiriya gihugu y’ubutinganyi.
[ad id=”44145″]
Uyu mwana utatangajwe amazina, ngo yagaragaye ku ishuri mu gace ka Jinja gaherereye mu bilometero bisaga 80 uturutse mu murwa mukuru Kampala ari gusomana n’abandi bana b’abakobwa bagenzi be ndetse basa n’abari mu rukundo rudasanzwe bituma afatwa na Polisi kugirango imukoreho iperereza.
Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu Amnesty International wahise usaba ko uwo mwana w’imyaka 8 arekurwa ndetse amazina ye n’imyirondoro bikagirwa ibanga mu gihe akiri gukurikiranwa mu rwego rwo kwirinda kumushyira ku kaarubanda akiri umwana.
Catherine Wobuyaga wayoboraga iperereza muri iki kibazo cy’uyu mwana, yatangaje ko umwana yemeye ibyo ashinjwa nyuma y’uko abaturage bo mu gace uwo mwana atahamo batangaje ko atari ubwa mbere bamubona kuko ngo yari asanzwe yihererana abana b’abakobwa bari mu kigero kimwe bagakora ibikorwa by’urukozasoni.
[ad id=”44145″]
Uretse kuba uyu mwana yahamwa n’icyaha cy’ubutinganyi atarageza no mu myaka 10, leta ya Uganda ifite itegeko rishyiraho igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu wese wafashwe akora ibisa n’ubutinganyi muri kiriya gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *