Raporo yakozwe n’ikigo cy’abunganizi mu mategeko cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) cya Levy Firestone Muse (LFM) kibisabwe na Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko u Bufaransa ntacyo bwakoze ngo buhagarike ubwicanyi bwakorwaga mu mwaka w’1994.
Iyi raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa: mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi raporo ifite impapuro 600 nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP (Associated Press) byayibonye byabitangaje, ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare rudashyidikanywaho muri jenoside bwabonaga mbere y’igihe ko ishobora kuba.
Ivuga ko mu myaka y’itegurwa rya jenoside, François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa n’abandi bayobozi mu gihugu cye babonaga ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda ariko bakomeza guha inkunga Leta yariho ishinjwa gutegura jenoside. Iti: “U Bufaransa ntacyo bwakoze ngo buhagarike [ubwicanyi].”
Muri icyo gihe, ngo u Bufaransa ntabwo bwari impumyi kandi ntibwari bubuze umutimanama ku buryo butabonaga ko ibishobora kubera mu Rwanda mu gihe kiri imbere byari bibi kurushaho. Iti: “Guverinoma y’u Bufaransa ntiyari impumyi, ntiyari ibuze n’umutimanama kuri jenoside yategurwaga.”
Nyuma ya jenoside, iyi raporo ivuga ko Guverinoma y’u Bufaransa yagerageje “guhisha uruhare rwayo, igoreka ukuri kandi irinda abakoze jenoside”.
Iyi raporo yateguwe kuva mu 2017, LFM ikora isesengura kuri raporo zirandukanye zerekeye u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Yasohotse nyuma y’indi yitiriwe umushakashatsi w’Umufaransa, Vincent Duclert yasohotse muri Werurwe 2021, na yo ivuga ko u Bufaransa bwareberaga ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda, bugakomeza gutera inkunga Leta yateguraga jenoside.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yatangaje ko inyandiko 8000 za raporo ‘Duclert’ zishyirwa ahabona tariki ya 7 Mata 2021, ubwo u Rwanda rwatangiraga kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gushyigikira ibikubiyemo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


