Igitutu kiremereye Haruna Niyonzima

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’ u Rwanda akaba n’umukinnyi wa Young Africans yo muri Tanzania, Haruna Hakizimana Fadhil Niyonzima avuga ko ku giti cye hari igitutu cyo gutwara igikombe cya shampiyona muri Tanzania mu ikipe ye.

Haruna avuga ko igitutu ari cyinshi cyane bitewe n’uko bidasanzwe ko kuva yatangira gukina kinyamwuga, Yanga nta na rimwe yari yamara imyaka itatu ikurikiranye, idatwara igikombe cya shampiyona.

Ibi yabitangaje mu gihe Yanga yitegura gucakirana na Gwambina FC kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021 nk’uko Bongo5 dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Haruna yagize ati ” Twiteguye neza, nk’uko umutoza yabivuze, umukino w’ejo uzaba ukomeye kubera ko Gwambina nabo baherutse gutakaza umukino. Sinzi ko rero bakwemera gutakaza undi.”

Yakomeje agira ati ” Twebwe nka Yanga, nta gushidikanya buri mukino dukeneye gutsinda. Ku bw’ibyo, twiteguye neza kandi ku bw’Imana nizeye ko umukino w’ejo uzagenda neza ku ruhande rwacu.”

Ku ngingo y’igitutu cyo gutwara igikombe, ati ” Igitutu ni igice cy’umupira w’amaguru gusa navuga ko igitutu cyo muri uyu mwaka ni cyinshi kubera ko kuva ninjira muri Yanga, nta gihe yabuze igikombe cya shampiyona inshuro eshatu zikurikiranya nk’uko bimeze ubu. Icyo navuga ko ari cyo cyatumye igitutu cyo muri uyu mwaka kizamuka.”

Kuhusu presha ya Ubingwa mwaka huu ”Presha ni sehemu ya mpira wa miguu, lakini naweza kusema presha ya mwaka huu ni kubwa sana kwasababu pia, tangu nije Tanzania Yanga haijawahi kukosa Ubingwa mara tatu mfululizo kama ilivyokuwa sasa hivi na naweza kusema hicho ndiyo kitu ambacho kimeweza kuchangia presha ya sasa hivi.”

Uyu mukinnyi ariko avuga ko ku bwe, nta gitutu kimuriho gusa akavuga ko nta kabuza igitutu gihari igihe cyose kuko ngo ari ibisanzwe kandi ngo umukinnyi utacyihanganira, byaba byiza aretse umupira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *