Turabizi ko bamwe muri USA bifuje ubutegetsi bushya muri Uganda_Gen. Kulayigye

Sangiza iyi nkuru

Brig. Gen. Felix Kulayigye wigeze guhagararira ingabo za Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko bazi neza ko bamwe mu bagize Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bifuzaga ko igihugu cyabo kibona umuyobozi mushya.

Iri jambo Gen. Kulayigye yarivugiye mu kiganiro yagiriye kuri NBS TV mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata 2021, cyibandaga ku giheno cyo kwimwa visa USA yafatiye bamwe mu bayobozi ba Uganda tariki yya 16 Mata, ibahora kutubahiriza uburenganzira bw’abaturage mu gihe cy’i’myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 14 Mutarama.

Gen. Kulayigye yavuze ko abayobozi ba Uganda biyizi kandi bazi neza ko mu gihe bakoze amakosa, bayahanirwa. Yaboneyeho kuvuga ko hari bamwe mu bayobozi bo muri USA bifuje ko Yoweri Museveni atakongera kuyobora igihugu.

Ati: “Tuzi abo turi bo kandi tuzi ko iyo dukoseje, tubihanirwa ariko tunazi neza ko hari bamwe bo muri USA bifuje ko ubutegetsi mu gihugu cyacu bwahinduka.”

Yavuze ko Uganda ari igihugu gifite amateka yacyo, kizi neza uko cyakemura ibibazo bikireba. Ati: “Niba hari ukandagiye uburenganzira bw’Abagande, ni inshingano zacu nk’inzego bireba kugira ngo zigire icyo zikora.”

Kuri we, USA si umwigisha mwiza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, mu gihe hakigaragara abirabura barasirwa ku mihanda, akabishyirwa mu rwego rw’ivangura rishingiye ku ruhu.

Ku rundi ruhande ariko, Brian George ushinzwe ibikorwa rusange kuri Ambasade ya USA muri Uganda, yashimangiye ko byari bikwiye ko iki gihugu gifatira aba bayobozi ibi bihano.

George yavuze ko USA yakurikiranye imitegurire y’amatora ya Uganda, ireba ibyakorerwaga mu gihugu muri icyo gihe. Kuri we, iki gihugu giharanira ko amatora agenda neza, akanyura mu mucyo. Ati: “Ntitwashidikanya ku guha ibi bihano abantu batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Raporo zitandukanye zashinje inzego zishinzwe umutekano za Uganda gukandagira uburenganzira bw’abaturage, abanyapolitiki n’abanyamakuru. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo bavuze ko mbere y’amatora, abantu barenga 400 baburiwe irengero.

Leta yo iherutse gutangaza ko muri icyo gihe, abarenga 1000 bafunzwe bazira guteza imvururu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *