debyy.jpg

Ubuzima bwa gisirikare bwa Marshal Idriss Déby

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 20 Mata 2021, Umuvigizi w’igisirikare cya Chad, Gen. Azem Bermandoa Agouna yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Marshal Idriss Déby Itno yapfuye.

Marshal Déby w’imyaka 68 y’amavuko yazize ibikomere yatewe n’amasasu yarasiwe mu rugamba ingabo z’igihugu zarwanagamo n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FACT urwanya ubutegetsi buriho, mu mpera z’icyumweru gishize.

Nyakwigendera yize amashuri abanza n’ayisumbuye iwabo, mu myaka y’1970 yinjira mu ishuri rya gisirikare mu murwa mukuru, N’Djamena, aho yahise yoherezwa kwiga mu Bufaransa, arangiza amasomo mu 1976, asubira mu ngabo z’igihugu afite impamyabushobozi yo gutwara indege.

Déby yasubiye kwiga amasomo y’igisirikare mu Bufaransa mu 1979, asubira mu gihugu cye, asanga gisigaye gikoreramo imitwe yitwaje intwaro myinshi, ntiyasubira mu ngabo z’igihugu ahubwo ahitamo kwiyunga n’umutwe wa Hissène Habré ndetse aba umwizerwa we.

Mu mwaka w’1982, Habré yabaye Perezida wa Chad, Déby agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, bigeze mu 1986 amwohereza kujya gukomereza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya ‘Ecôle de Guerre’ mu Bufaransa, asubira mu gihugu cye mu mwaka wakurikiyeho, aba umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bya gisirikare.

Urukundo rwa Déby na Habré rwarakonje kuko uyu Mukuru w’Igihugu yaketse ko umujyanama we yaba ari gutegura uburyo yamuhirika ku butegetsi; umugambi byakekwaga ko ahuriyeho na Mahamat Itno wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere na Hassan Djamous wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Déby wabonaga atacyizerwa, mu 1989 yahise ahungira mu mahanga, ajya muri Sudan, avayo ajya muri Libya, arema umutwe witwaje intwaro wa PSM (Patriotic Salvation Movement) warwanyaga ubutegetsi bwa Habré.

PSM ibifashijwemo na Sudan yari iyobowe na Gen. Omar al-Bashir na Libya yari iyobowe na Muammar Qaddafi, yahiritse ubutegetsi bwa Habré tariki ya 2 Ukuboza 1990, Déby ayobora Chad kuva ubwo.

N’ubwo Déby yari yicaye ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu, ntibyamubuzaga kwibanda cyane mu bikorwa bya gisirikare, yambaye impuzankano nk’umusirikare ukiri mu kazi.
debyy.jpg

Ku butegetsi bwe yapfuye amazeho imyaka irenga 30, ari mu b’imbere baharaniye umutekano imbere mu gihugu, ahangana n’imitwe yitwaje intwaro nka Boko Haram, mu bihugu nka Repubulika ya Centrafrika no mu karere ka Sahel nako kakunze kwibasirwa n’uyu mutwe.

Igikorwa Déby yakoze mu mateka ya vuba kitazibagirana mu mateka ye, ni icya tariki ya 2 Mata 2020 ubwo yajyanaga n’ingabo z’igihugu mu rugamba rwo guhangana na Boko Haram yari imaze iminsi mike yivuganye abasirikare 92, yateze igico.
deby1.jpg

Muri urwo rugamba rwo kwihorera, Déby n’abasirikare be bishe abarwanyi ba Boko Haram 72, bafata n’intwaro nyinshi cyane z’ubwoko butandukanye. Soma inkuru irambuye hano http://www.bwiza.com/?Chad-Perezida-Deby-yayoboye-igitero-cyafatiwemo-intwaro-nyinshi-za-Boko-Haram

Iki gitero cyatumye tariki ya 11 Kanama 2020, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bazamura mu ntera Déby wari ufite ipeti rya ‘General’, bamuha irya Marshal, yiyongera ku bategetsi bandi bagize iri peti mu mateka ya Afurika barimo Mobutu Sese Seko wayoboye Zaire na Idi Amin wayoboye Uganda.

Nyuma yo gupfa, Chad ubu iyobowe mu buryo bw’inzibacyuho n’umuhungu we, Gen. Mahamat Déby Itno nk’uko byemejwe n’igisirikare.
mahamat.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *