Mu gitondo cya tariki ya 18 Mata 2021 ni bwo abatuye mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, basanze Turikumwenayo Fiston w’imyaka 31 y’amavuko amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye.
Aba baturage bavuze ko ashobora kuba yiyahuye mu ijoro rya tariki ya 17 Mata ariko ntabwo bamenye neza impamvu yaba yabimuteye.
Inkuru y’urupfu rwe https://bwiza.com/?Kicukiro-Basanze-amanitse-mu-mugozi-yapfuye
Tariki ya 18 Mata, Bwiza TV yageze aho umurambo wa Turikumwenayo wasanzwe umanitse, iganira n’abari bahari ndetse imenya ko hari ubutumwa nyakwigendera yari yashyize ku sitati (status) ya WhatsApp mbere y’uko apfa, bikaba bishoboka ko hari aho bwaba buhuriye n’uru rupfu.
Turikumwanayo kuri status ya WhatsApp, yabanje kwandika ati: “Ndumva ntazi ubu peeee!”, ashyiraho ubundi bw’ifoto bugaragaza umugabo ikibuye kinini cyane cyaguyeho ari hejuru, avirirana amaraso, agerageza kuzamura umugore inzoka yarumye akaboko.

Mu gusobanura iby’iyi foto, uyu musore yongereyeho ubutumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza (twashyize mu Kinyarwanda tugenekereje), bugira buti: “Umugabo ntabwo yari azi ko munsi hari inzoka. Umugore ntiyari azi ko hari ikibuye cyaguye ku mugabo. Umugore aratekereza ati ‘Ngiye kugwa, kandi sinabasha kuurira kubera ko inzoka yanduma. Kuki umugabo atamfasha kuzamuka?”
Bukomeza bugira buti: “Umugabo aratekereza ati ‘ndi mu bubabare bukomeye ariko ndacyagukurura uko nshoboye. Kubera iki utongera agatege ngo uzamuke kurushaho?”
Mu gusobanura iby’iyi nkuru y’umugabo n’umugore, ubu butumwa bugira buti “Isomo ni uko udashobora kumenya igitutu umuntu ariho, yewe undi muntu ntabwo ashobora kumenya ububabare ufite. Muri ubu buzima, haba mu kazi, mu muryango mu byiyumviro no mu nshuti, dukwiye kugerageza kumvana.”
Na none buti: “Iga gutekereza bitandukanye n’iby’abandi, nibishoboka ubikore neza kandi uganire neza. Intekerezo ntoya no kwihangana guke bikereza umugenzi.”
Abaturage ba Nyarurama n’inshuti za Turikumwenayo bavuga ko hari umukobwa yari yarateye inda, bafataga nk’umugore we n’ubwo batabanaga nk’umugabo n’umugore. Ngo bishoboke ko uyu musore no kwa sebukwe batari babanye neza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Ubutumwa umusore uherutse ‘kwiyahura’ yasize
Ndamukunda cyane
Ubutumwa umusore uherutse ‘kwiyahura’ yasize
Ndamukunda cyane