Umupadiri arashinja Perezida Tshisekedi kurangarana abatuye mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa Serge Maleka, arashinja Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi gutererana abatuye mu burasirazuba bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Bigaragara mu ibaruwa ifunguye dukesha Actualité, Padiri Maleka yandikiye Perezida Tshisekedi, atabaza ngo agire icyo akora, amahoro n’umutekano bigaruka mu burasirazuba bw’igihugu.

Kuri Padiri Maleka, Umukuru w’Igihugu aracecetse kandi guceceka kwe kumugaragaza nk’ufite uruhare muri ubu bwicanyi bukorerwa abaturage.

Ati: “Amarorerwa akomeye ari kuba ni jenoside ikomeje gukorerwa mu burasirazuba bw’igihugu cyacu. Uburasirazuba bwa Congo, ku butaka bwa Lumumba, Malula, Kimbangu habaye ibagiro ryeruye ry’ikiremwamuntu.”

Yakomeje ati: “Perezida, guceceka kwanyu no kutagira icyo ubikoraho ntibidusebya gusa, ahubwo bitwereka ko mufite uruhare rwanyu muri iyi jenoside ikomeje.”

Padiri Muleka yanditse iyi baruwa mu gihe abaturage bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri bakomeje kwicwa nabi n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO na Mai Mai.

Iyi baruwa kandi ije ikurikira imyigaragambyo y’abaturage bo muri izi ntara, basabaga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro kuva muri iki gihugu, kuko ngo zananiwe kurinda bagenzi babo bakomeje kwicwa.

Ni mu gihe kandi kuva mu Kwakira 2020, Perezida Tshisekedi yari yarasezeranyije abo muri izi ntara ziri mu burasirazuba bw’igihugu ko azava i Kinshasa, akimukira i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo akurikirane ibikorwa by’ingabo z’igihugu byo kugarura amahoro n’umutekano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *