Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, ishami rishyigikiye abagore, CAF Women, yasabye Salma Mukansanga guhesha ishema u Rwanda mu gihe azaba ari i Tokyo.
Ni nyuma y’aho uyu Munyarwandakazi atoranyijwe mu bazasifura mu mikino ya Olympics izabera muri uyu murwa mukuru w’u Buyapani.
CAF Women yifashishije urubuga rwa Twitter kuri uyu wa 21 Mata 2021, yagize iti: “Salma Mukansanga, umusifuzi wa #Tokyo2020.” Irongera igira iti; “Uzigaragaze uhesha ishema u Rwanda.”
Iyi mikino yagombaga kuba mu mwaka w’2020 ariko yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Biteganyijwe ko izaba guhera tariki ya 21 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2021.
Mukansanga w’imyaka 30 y’amavuko yasifuye mu yandi marushanwa akomeye arimo iry’igikombe cy’Isi cy’abagore ryabereye mu Bufaransa mu 2019, irya Afurika ry’Ibihugu ry’abagore ryabereye muri Cameroon mu 2016, yanatoranyijwe mu bazasifura mu ry’igikombe cy’Isi cy’abagore rizabera i New Zealand mu 2023.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


