U Rwanda ntiruzatanga abaruhungiyeho bashinjwa kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Prof. Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kutoherereza u Burundi abo bushinja kugerageza guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi.

Prof. Manasseh yabitangarije Igihe mu kiganiro cyibanze ku ifungwa ry’ibitangazamakuru by’Abarundi bahungiye mu Rwanda bari ku rutonde rw’abashinjwa kugerageza guhirika ubu butegetsi birimo: RPA (Radio Publique Africaine) ya Bob Rugurika, Télé-Rennaissance ya Innocent Muhozi na Radio Inzamba Agateka Kawe (RIAK) ya Alexandre Niyungeko.

Uyu munyamabanga yahishuye ko Leta y’u Rwanda ari yo yafashe icyemezo cyo guhagarika ibi bitangazamakuru kuko ngo byagabaga ibitero by’amagambo ku gihugu ba nyirabyo bahunze; bikaba bihabanye n’amategeko agenga impunzi.

Ku busabe bwa Leta y’u Burundi bw’uko iy’u Rwanda yakohereza aba bashinjwa, Prof. Manasseh yavuze ko bahisemo gukomeza kubacumbikira kuko “bigenwa n’amategeko mpuzamahanga” agenga impunzi.

Prof. Manasseh yagize ati: “Nk’igihugu twe tugendera ku mategeko twasinye n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko ibindi bihugu byose byasinye ayo masezerano avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze mbere na mbere ntabwo umusubiza iwabo cyane cyane iyo Loni nayo yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.”

Yakomeje ati: “U Burundi buravuga buti aba bantu turashaka ko bagaruka iwacu ariko kuvuga ngo tubasubije iwabo byaba ari ukwica amasezerano nta n’igihugu cyabikora tuzi kiriho, ntibishoboka nubwo twabyifuza twaba twishe amategeko kandi bigaragara nabi cyane nk’igihugu.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yagiranaga ikiganiro n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, tariki ya 24 Ugushyingo 2020, yavuze ko icyo bifuza ari uko u Rwana rwakoherereza igihugu cye aba bashinjwa, bagakurikiranwa n’ubutabera.

Amahitamo u Rwanda rwagaragaje nk’uko Xia yabivuze, ni uko rwari kubohereza ariko binyuze mu rwego rubifitiye ububasha (mechanism) cyangwa se igihugu cy’umuhuza (pays mediateur), ariko ibyo Perezida Ndayishimiye yabiteye utwatsi, avuga ko nta muhuza ukenewe ku bihugu bituranyi kandi bifite abenegihugu bavuga ururimi rumwe.

Mu gihe hari hategerejwe icyemezo impande zombi zizafata, muri Gashyantare 2021, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwaciriye urubanza aba bashinjwa badahari, rubakatira igifungo cya burundu, bamwe muri bo babyamaganira mu bitangazamakuru.

Abakekwaho kugeregeza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ni 34 barimo: abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru. Barangajwe imbere na Gen. Maj. Godefroid Niyombare wayoboye iki gikorwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda ntiruzatanga abaruhungiyeho bashinjwa kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi
    Njye natekerezagako ntampunzi y’umunyabyaha ibaho, ninec koko abantu ko bateje akavuyo imbere mugihugu, kdi bagakora ibyo bari bazi neza ko aramakosa kuki batasubizwa iwabo ngo babacire imanza zibyo bakoze, kd ari….
    Twavuga menshi, nabageze catale na kizangani, tingitingi, twe ntitwabagaruye bubi nabwiza ngo tubigushe ibumwe n’ubwiyunge, none ngo twe ntitwabatanga!!! YEZU weeeee!!!!! Nn

  2. U Rwanda ntiruzatanga abaruhungiyeho bashinjwa kugerageza guhirika Nkurunziza ku butegetsi
    Njye natekerezagako ntampunzi y’umunyabyaha ibaho, ninec koko abantu ko bateje akavuyo imbere mugihugu, kdi bagakora ibyo bari bazi neza ko aramakosa kuki batasubizwa iwabo ngo babacire imanza zibyo bakoze, kd ari….
    Twavuga menshi, nabageze catale na kizangani, tingitingi, twe ntitwabagaruye bubi nabwiza ngo tubigushe ibumwe n’ubwiyunge, none ngo twe ntitwabatanga!!! YEZU weeeee!!!!! Nn

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *