keny.jpg

Kenya igiye kohereza ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 21 Mata 2021 yatangaje ko Kenya iteganya kohereza ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bw’igihugu cye mu minsi iri imbere.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabibwiye itangazamakuru nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na mugenzi we Uhuru Kenyatta uyoboye Kenya, cyabereye i Kinshasa.
keny.jpg

Mu nkuru dukesha Radio Okapi, Perezida Tshisekedi yagize ati: “Ingabo za Kenya zizaza mu byumweru biri imbere kugira ngo zifatanye n’izacu mu kurwanya ikibazo cy’iterabwoba n’ihohoterwa rikorerwa mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Kenya izohereza izi ngabo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo yafashe ku bushake, cyo gushyigikira umugambi w’Umuryango w’Abibumbye wo kwitabaza umutwe w’ingabo zidasanzwe witwa FIB (Force Intervention Brigade), mu kurandura imitwe yitwaje intwaro imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.

Perezida Tshisekedi kandi yasubije abavuga ko ntacyo Leta ye ikora ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, abasaba gutegereza bakareba niba atazagera ku ntego yihaye, yo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro yahashinze ibirindiro.

Leta ya RDC imaze iminsi mu biganiro n’ibindi bihugu bihana imbibi, byemeranya ubufatanye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro. Muri byo harimo: u Rwanda, Uganda na Angola; na byo byitezweho kuzohereza ingabo zabyo mu minsi iri imbere, nta gihindutse.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *