Adeline Mukangemanyi Rwigara avuga ko umugenzacyaha kuri uyu wa 22 Mata 2021 yamuhase ibibazo bishingiye ku gikorwa cyo kwibuka umugabo we, Rwigara Assinapol, aherutse gukorera hamwe n’umuryango we.
Adeline yavuze ko iki gikorwa cyabaye tariki ya 27 Werurwe 2021, kikaba cyaritabiriwe n’inshuti zikifatanyije n’umuryango we kwibuka uyu mugabo wapfuye mu 2015, bifashishije ikoranabuhanga rya ‘Zoom’.
Ku byo yahaswe n’umugenzacyaha nk’uko abivuga, Adeline yabwiye Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) ati: “Niriwe rero niregura, nsubiza ku byo bandegaga birebire; byose ngo bishingiye ku itariki nibukagaho umutware wanjye, kuri 27 z’ukwezi kwa Gatatu, muri uyu mwaka.”
Yavuze ko umugenzacyaha yamubwiye ko tariki ya 4 Mata 2021, hari amajwi ye yashyizwe kuri shene ya YouTube yitwa vquick TV, yumvikanisha amagambo yavugiye mu gikorwa cyo kwibuka umugabo we.
Umugenzacyaha ashingiye ku magambo yumvikana muri aya majwi, ngo yabwiye Adeline ko akurikiranyweho ibyaha birimo: gukwiza ibihuha mu baturage, kwagisha abaturage ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda no guhakana jenoside.
Ati: “Bavuze ko hari ama-audio ari kuri vquick TV ngo avuga ibintu navuze byo kurangisha abantu nyine” gusa avuga ko atabibazwa kuko atari we washyize aya majwi kuri iyi shene, ndetse ngo ntanayizi. Akomeza ati: “Ibyo bandega byose, bavuga ko byatambutse ku itariki 4 z’ukwa Kane, bakavuga ko ngo babikuye mu magambo navuze nibuka.”
BWIZA yasanze amajwi ya Adeline yashyizwe kuri vquick TV tariki ya 4 Mata 2021 ari ayigeze gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Tariki ya 8, umunsi yagombaga kwitabiraho umugenzacyaha wari wamuhagamaje ku nshuro ya mbere, VOA yayamusabyeho ibisobanuro, avuga ko ari ubuhanuzi.
Adeline Rwigara yitabye nyuma yo guhamagarwa ku nshuro ya gatatu, ebyiri zibanza ntiyazitabye bitewe n’impamvu zirimo ko umwunganizi we mu by’amategeko atari yakabonetse. Avuga ko azongera kwitaba ku wa Kane w’icyumweru gitaha, saa tatu z’igitondo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


