Leta Zunze ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Kongo gutumira imiryango ifite aho ihuriye n’amadini ya gikirisitu muri kiriya gihugu nk’uko bikubiye mu masezerano aherutse gusinywa, ibi biganiro ngo bikaba bizaganisha ku mahoro ndetse n’umutekano by’abaturage.
[ad id=”44145″]
Amerika ikomeza ivuga ko amasezerano leta ya Kongo avuga ko igomba kugirana ibiganiro byimbitse biyihuza n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyamadini, ariko mu biganiro bimaze kuba bigamije kugarura Amahoro Guverinoma ikaba nta munyedini n’umwe iratumira.
Perezida Kabila uyoboye inzibacyuho, yasabwe guhuza abo batavuga rumwe n’abayobozi b’amadini bibumbiye mu muryango CENCO (Conférence épiscopale nationale du Congo). Amerika yo ikaba yavuze ko izagira inkunga igenera Kongo ari uko ibi byamaze kugerwaho.
[ad id=”44145″]
Ni mu gihe mu cyumweru gishize Perezida Kabila yari yashyizeho Minisitiri w’Intebe Samy Badibanga wo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta, nyuma y’uko Matata Ponyo yeguye ku bushake na Guverinoma ye mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


