Kaminuza zigenga ziratakambira Leta

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ihuriro rya kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, Dr Callixte Kabera arasaba ko Leta yafasha ibi bigo kubera ko byazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Kabera yavuze ko ibi bigo byahungabanye ku buryo abanyeshuri 20% babivuyemo, abakomeje kwiga nabo bakaba bagorwa no kubona amafaranga y’ishuri.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwerekana ko urwego rw’uburezi rwagizweho ingaruka na Covid-19. Urugero, abanyeshuri 20% ntibagarutse bitewe n’ibibazo by’amafaranga. N’abagarutse, ababyeyi babo ntabwo bari kubona ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri. Byatugizeho ingaruka zikomeye.”

Mu rwego rwo kuzahura urwego rw’ishoramari, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amafaranga arenga miliyari 100 mu kigega nzahurabukungu yo kurushyigikira, ariko urw’uburezi bikaba byarugora kubona kuri aya mafaranga nk’uko Dr Kabera yabibwiye iki gitangazamakuru.

Abona ko kaminuza n’amashuri makuru byigenga ubu bikeneye ubufasha bwihariye ku bw’inyungu zabyo n’abigana. Ati: “Kaminuza zigenga bikeneye ubufasha bwihariye kubera ko uburyo bwo gusaba amafaranga yo kuzizahura ntibworoshye. Rero nzi kaminuza imwe gusa yagerageje kubona aya mafaranga ariko mu buryo bugoranye.”

Dr Kabera yavuze ko kaminuza n’amashuri makuru biri mu biganiro n’Inama y’Igihugu ibishinzwe (HEC) kugira ngo harebwe uko byazafashwa kwivana mu ngaruka za Covid-19. Barifuza ko byahabwa inguzanyo muri iki kigega, bihajya byishyura byibuze 5% ku mwaka, na bwo hakabanza hacamo umwaka umwe mbere yo gutangira kwishyura.

Dr Rose Mukankomeje uyoboye HEC yatanze icyizere cy’uko kaminuza n’amashuri makuru byigenga nabyo byazahabwa inkunga iturutse mu kigega nzahurabukungu, nyuma yo kuganira n’inzego bireba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *