Impamvu yonyine ntakina ni uko nanze gukoresha amarozi_Babuwa Samson

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson, avuga ko impamvu yonyine adahabwa umwanya wo gukina muri iyi kipe ari uko yanze umugambi wa bamwe mu bayigize wo gukoresha amarozi. Uyu rutahizamu ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria yahamirije BWIZA aya makuru mu kiganiro cyihariye twagiranye kuri uyu wa Mbere. Amakuru y’uko hari bamwe mu batoza ba […]

Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 50 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_n_abandi_bayobozi_bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_bazize_jenoside.jpg

Muri iyi mibiri 50 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, harimo 37 yo mu murenge wa Gihombo, 12 yo mu wa Mahembe n’umwe wo mu wa Kirimbi, imyinshi muri yo yabonetse mu mirima abaturage bahinga, harimo n’imirima itangiye guhingwa vuba kuko mbere yari ibigunda, iyabonetse ku nkengero z’ikivu ibonywe n’abarobyi, iyabonetse basiza […]

U Bufaransa: Abasirikare bakomeye basabiwe gukurirwaho ikirego kuri ‘jenoside’ mu Rwanda

Abashinjacyaha bo mu Bufaransa bahagarariwe na Remy Heitz basabye ubucamanza gukuraho ikirego abasirikare bari bakomeye muri iki gihugu baregwamo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda. Iki kirego cyatanzwe n’abantu batandatu barokokeye jenoside mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda mu Kuboza 2005, bashinja aba basirikare kubasiga mu maboko y’abicanyi. Komisiyo y’Igihugu ishinzwe […]

Karekezi Olivier yashinje Perezida wa Kiyovu Sports kumwivangira mu kazi

Umutoza Karekezi Olivier uheruka kwirukanwa mu kipe ya Kiyovu Sports, yatangaje ko kuba ubuyobozi bw’iyi kipe bwivangaga mu kazi ke biri mu byatumye atandukana na yo. Kiyovu Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba w’ejo yasohoye itangazo rivuga ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na Karekezi, nyuma yo kumushinja kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire. Iyi kipe […]

Twakurikiye bin Laden ku marembo y’ikuzimu, turamufata_Perezida Biden

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yizihije imyaka 10 ingabo z’igihugu cye zimaze zishe Osama bin Laden wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, mu magambo asa no kwishongora. Perezida Biden nk’uko France24 yabitangaje, ntabwo azibagirwa uburyo ingabo za USA zishe bin Laden zari zimaze hafi imyaka 10 zishakisha. Mu ijambo yavuze uyu […]

Areruya Joseph yikuye muri Tour du Rwanda 2021

Areruya Joseph ‘Kimasa’ watwaye Tour du Rwanda ya 2017, yamaze kwikura mu isiganwa ry’uyu mwaka nyuma yo kugira ikibazo. Areruya Joseph yagiriye ikibazo mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kabaye uyu munsi, ubwo abasiganwa bavaga mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Huye. Areruya Joseph ntiyigeze arangiza isiganwa kuri uyu wa Mbere. […]

Perezida Samia Suluhu yirukanye abandi bayobozi bakuru muri Leta

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yirukanye abayobozi bakuru mu bigo bya Leta ku mpamvu zitatangajwe. Itangazo ryo mu biro bya Perezida i Chamwino i Dodoma rivuga ko abagabo batatu; Umuyobozi w’inama nkuru y’abayobozi mu kigo gishinzwe iby’ubwikorezi bwo mu mazi (TASAC), Prof. Tadeo Andrew Satta, umuyobozi w’iposita mu gihugu, Hassan Mwang’ombe na Dkt. Harun […]

Nabuzwa n’iki gutaha mu Burundi hari umutekano?_Impunzi yabaga mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda zikomeje gutaha ku bwinshi bitewe n’uko zijejwe ko ikibazo cy’umutekano muke zahunze mu myaka itanu ishize kitakiriyo nk’uko ubuyobozi bwaho bwabijeje, n’ubuzima mu nkambi bukaba butoroshye. Tariki ya 27 Mata 2021 u Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi 159, zagiye ziherekejwe n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR), Filippo Grandi. […]

Clarisse Karasira yarashyingiwe

karar.jpg

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umukunzi we, Ifashabayo Sylvain Dejoie ku wa 1 Gicurasi 2021 basezeraniye imbere y’Imana. Uyu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assemby ruherereye mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Witabiriwe n’abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 barimo […]

Umufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Umufaransa Alan Boileau ukinira ikipe ya B&B Hotels y’iwabo, ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ya 2021 kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gicurasi 2020. Abasiganwa kuri uyu wa Mbere bavaga ku nyubako ya MIC rwagati mu mujyi wa Kigali, berekeza mu mujyi wa Huye ku ntera ya kilometero […]

Kaminuza zigenga ziratakambira Leta

Umuyobozi w’ihuriro rya kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, Dr Callixte Kabera arasaba ko Leta yafasha ibi bigo kubera ko byazahajwe n’icyorezo cya Covid-19. Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Kabera yavuze ko ibi bigo byahungabanye ku buryo abanyeshuri 20% babivuyemo, abakomeje kwiga nabo bakaba bagorwa no kubona amafaranga y’ishuri. Yagize ati: “Ubushakashatsi bwerekana […]

Gen Kainerugaba yibutse Gen Mayombo wahanganye na RDF i Kisangani

Umujyanama kuri operasiyo zidasanzwe, Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe (SFC) akaba n’Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba yibutse Brig Gen Noble Mayombo, umwe mu bayobozi bakuru bari mu Ngabo za Uganda (UPDF) ubwo zarwanaga n’i z’ u Rwanda (RDF) i Kisangani. Ubwo rwahanaga inkoyoyo, Mayombo yari ashinzwe iperereza mu ngabo zari i Kisangani. Nyuma […]

Iterambere u Rwanda rwari rwiteze mu 2030, rushobora kuzarigeraho mu 2050_Raporo

Raporo y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ivuga ko u Rwanda rushobora kuzagera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) rwihaye mu mwaka w’2050 aho kuba mu 2030 nk’uko rwari rwarabyiyemeje mu myaka irenga ine ishize. Intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2015, kugira ngo u Rwanda ruzigereho; rushyiraho gahunda yarwo y’Icyerekezo (Vision) 2050, nayo kugira […]

Shampiyona: Ku munsi wa mbere ibitego byararumbutse, abatoza 2 barirukanwa

img_20210503_080930.jpg

Kurumbuka kw’ibitego, gutsinda kw’amakipe makuru hafi ya yose no gufata iya mbere mu kwirukana abatoza biri mu byaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. Iyi shampiyona yitiriwe ikinyobwa cya ‘Primus’, yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi ikinwa mu buryo budasanzwe, ari bwo bw’amatsinda. Ku Cyumweru ku wa 02 Gicurasi […]

Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ntabwo, nta n’ubuhari- Umunyamakuru Cyuma

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga uzwi nka Cyuma Hassan avuga ko mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru budahari cyane ku bitangazamakuru byigenga. Mu gisa n’icyegeranyo ku kuba niba haba hari ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda cyakozwe na BBC habazwa benshi mu banyamakuru bo mu Rwanda, hari abavuga ko buhari mu gihe abandi basanga ntabwo. Raporo y’umwaka wa 2021 y’umuryango Reporters […]

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu nzira yo kujya mu buryo, umuburo ku wagerageza guhungabanya igihugu…: inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Mata 2021 cyaranzwe n’inkuru z’ingenzi zitandukanye zirimo: izirebana n’ubuzima, umutekano, ubutabera na politiki. Zimwe muri zo ni izikurikira: Perezida Kagame yahishuye ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kujya mu buryo Ubwo yari ayoboye inama ya komite yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi tariki ya 30 Mata 2021, Perezida Kagame yavuze […]