Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson, avuga ko impamvu yonyine adahabwa umwanya wo gukina muri iyi kipe ari uko yanze umugambi wa bamwe mu bayigize wo gukoresha amarozi.
Uyu rutahizamu ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria yahamirije BWIZA aya makuru mu kiganiro cyihariye twagiranye kuri uyu wa Mbere.
Amakuru y’uko hari bamwe mu batoza ba Kiyovu Sports batangiye kuyoboka inzira y’amarozi yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo iyi kipe yatangazaga ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na Karekezi Olivier wari umutoza wayo mukuru.
Kiyovu Sports mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko yatandukanye na Karekezi, “kubera ko yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntiyaboneka mu myitozo nta mpamvu.”
Cyakora cyo hari amakuru avuga ko uyu mutoza yaba yazize gukoresha amarozi afatanyije n’abungiriza be.
Amakuru ariho Karekezi Olivier yanemeje mu kiganiro yahaye B&B FM, ni uko mu mpamvu zatumye yirukanwa harimo kutumvikana na Perezida Mvukiyehe Juvenal mu guha umwanya abakinnyi bamwe na bamwe.
Rimwe mu izina rikomeje kuvugwa cyane ni Babuwa Samson udahabwa umwanya wo gukina, nyamara yaravuye muri Sunrise mu mpeshyi y’umwaka ushize afatwa nka rutahizamu wa mbere mu Rwanda.
Karekezi Olivier yavuze ko impamvu atakinishaga Babuwa Samson ari uko yabonye atari ku rwego rwo hejuru, ndetse yemeza ko n’uyu munsi atakoze imyitozo kubera imvune.
Uyu rutahizamu mu kiganiro na BWIZA, yavuze ko ibivugwa ko afite imvune ari ibinyoma.
Babuwa Samson yavuze ko mbere y’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona Kiyovu Sports iheruka gutsindwamo na Rutsiro ibitego 2-1 yanyereye, gusa akaza kubyuka.
Ati: “N’uyu munsi mu gitondo nari meze neza nagiye ku kibuga, sinshobora kubeshya. Magingo aya abatoza bungirije, bari gushyira igitutu ku muganga ngo yandike raporo bashobora guha ibinyamakuru ngo byemeze ko Babuwa yavunitse.”
Babuwa avuga ko ibi byose biri gukorwa ngo atazagaragara mu mukino Kiyovu Sports izakina na Rayon Sports nk’uko atanagaragaye mu wa Rutsiro.
Abajijwe niba hari ikibazo cyihariye yaba afitanye n’abatoza ba Kiyovu Sports gituma adahabwa umwanya, Babuwa yavuze ko icyo azira cyonyine ari uko yanze gukoresha amarozi, ndetse nta n’ayo azigera akoresha mu buzima bwe.
Ati: “Njyewe nta kibazo mfitanye na Karekezi, nta kibazo mfitanye na [Banamwana] Camarade, nta n’ikibazo mfitanye na Kalisa. Ikintu cyonyine nshaka ni ugukina umupira w’amaguru, umupira w’umwimerere. Sinshobora kugaragara mu marozi. Babuwa Samson ndi Umukristu, sinshobora gukoresha amarozi.”
Babuwa yavuze ko impamvu adashobora gutekereza gukoresha amarozi ari uko nyuma yo kwanga kuyakoresha, yatangiye kohererezwa ‘ibintu by’ibishitani’ ku buryo kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangiye kuribwa mu maguru.
Yavuze ko adatewe ubwoba n’ibyo ari kunyuramo kuko nk’umukristu afite icyizere cy’uko Imana akorera izakuraho ibibi byose bimuriho, ndetse akaba adashobora gukorera Imana ebyiri.
Yunzemo ati: “Niba batekereza ko bashobora kwangiza kariyeri yanjye baribeshya, kuko Babuwa mu gihe cya vuba azagaruka, kandi ngiye gutsinda ibitego. Ngiye kurwanisha amasengesho yanjye ya nyuma yose, ku buryo Kiyovu izagera mu kiciro gikurikira.”
Uyu mukinnyi ntawamusabye gukoresha amarozi yigeze atangaza amazina, gusa yavuze ko mu gihe cya vuba azashyira ukuri kose hanze.


