Areruya Joseph ‘Kimasa’ watwaye Tour du Rwanda ya 2017, yamaze kwikura mu isiganwa ry’uyu mwaka nyuma yo kugira ikibazo.
Areruya Joseph yagiriye ikibazo mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kabaye uyu munsi, ubwo abasiganwa bavaga mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Huye.
Areruya Joseph ntiyigeze arangiza isiganwa kuri uyu wa Mbere.
Areruya Joseph ni umwe mu bakinnyi batanu bari bahagarariye ikipe ya Benediction Ignite Fun Club yo mu karere ka Rubavu.
Kuva mu siganwa kwa Areruya bisobanuye ko Benediction Club isigaranye mu isiganwa abakinnyi bane, barimo Munyaneza Didier bita MbappĂ©, Byukusenge Patrick, Uwiduhaye Byiza Renus na Eric Manizabayo ‘Karadiyo’.


