Karekezi Olivier yashinje Perezida wa Kiyovu Sports kumwivangira mu kazi

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Karekezi Olivier uheruka kwirukanwa mu kipe ya Kiyovu Sports, yatangaje ko kuba ubuyobozi bw’iyi kipe bwivangaga mu kazi ke biri mu byatumye atandukana na yo.

Kiyovu Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba w’ejo yasohoye itangazo rivuga ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na Karekezi, nyuma yo kumushinja kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire.

Iyi kipe yavuze ko yatandukanye na Karekezi “kubera ko yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntiyaboneka mu myitozo nta mpamvu.”

Inkuru yo kwirukana Karekezi Olivier yakurikiwe n’andi makuru atandukanye, arimo kuba yayize gukoresha amarozi.

Hari andi makuru avuga ko uyu mutoza yasabwe na Perezida Mvukiyehe Juvenal kudakinisha abakinnyi barimo Habamahoro Vincent na Tubane James mu mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Rutsiro ibitego 2-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, na we yanga kuwukinishamo Samson Babuwa.

Karekezi aganira na B&B FM Umwezi, yavuze ko nyuma yo gutsindwa na Marines FC ibitego 3-1, Perezida Juvenal yamubwiye ko hari abakinnyi 3 bariye ruswa bahawe n’abahoze ari abayobozi ba Kiyovu Sports ngo bitsindishe ndetse ko bayemeye.

Aba bakinnyi bahise bahamagazwa bahatwa ibibazo nabo bemera ko bafashe ayo mafaranga ariko Karekezi ngo yasabye ko Perezida Juvenal yaba ariwe ukemura icyo kibazo.

Yavuze ko mu mukino wa Rutsiro Mvukiyehe yamusabye kudakinisha abakinnyi 2 kandi we abona bari ku rwego rwo hejuru ntiyabyumva.

Ati : “Yarambwiye ati ‘hari abakinnyi bariye ruswa’, ndamubaza nti ‘ni ba nde’ arabambwira. Babajijwe nabo barabyemera, ariyo mpamvu nkeka ko yatumye ambwira ngo sinkinishe Habamahoro Vincent na Tubane James.”

Karekezi yavuze ko kuba Perezida Mvukiyehe yaramusabye gutunga bariya bakinnyi badakinishwa yabibonyemo ikibazo.

Ati: “Umukinnyi ntamukinishije ashobora kuvuga ngo umutoza aranyanga kubera iriya ruswa kandi mbere y’uko bajya muri local yarabanje kubahemba.”

Abajijwe impamvu atakinishaga Babuwa, yavuze ko yabonye atari ku rwego rwo hejuru ndetse yemeza ko n’uyu munsi atakoze imyitozo kubera imvune.

Ku bijyanye n’amarozi yashinjwe gukoresha yavuze ko atayizera, yungamo Camarade bashyiranwe mu majwi ayakoresheje ikipe igatsinda yakomeza kubimusaba

Karekezi yavuze ko atigeze yica amabwiriza y’akazi kuko yasohotse mu mwiherero atari bwongere gusubiramo cyane ko yari yamaze gusesa amasezerano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *