Umujyanama kuri operasiyo zidasanzwe, Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe (SFC) akaba n’Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba yibutse Brig Gen Noble Mayombo, umwe mu bayobozi bakuru bari mu Ngabo za Uganda (UPDF) ubwo zarwanaga n’i z’ u Rwanda (RDF) i Kisangani.
Ubwo rwahanaga inkoyoyo, Mayombo yari ashinzwe iperereza mu ngabo zari i Kisangani. Nyuma kuwa 1 Gicurasi 2007 yaje kugwa mu bitaro bya Agha Khan muri Kenya ku rupfu rutavuzweho rumwe ndetse bamwe batungwa intoki mu rupfu rwe. Kuri iyi nshuro, hashize imyaka 14, Gen Kainerugaba yamwibutse aho yagize ati ” Imyaka 14 irashize utuvuyemo. Turacyibuka ubuhanga bwawe, amasomo menshi waduhaye. Twibuka umuhate wawe n’ubudahemuka bwawe ku mpinduramatwara. Ruhukira mu mahoro.” Mayombo yapfuye afite imyaka 42, akaba Umutooro wavukiye mu Karere ka Kabalore akaba n’uwo mu muryango w’ibwami mu Babiito. Ni umwe mu basirikare bari bubashywe ku buryo ubwo yari arembye, Perezida Museveni yatanze uburengenzira ngo indege ya perezida imutwara, Gulfstream IV-SP abe ariyo imujyana muri Kenya. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


