Iterambere u Rwanda rwari rwiteze mu 2030, rushobora kuzarigeraho mu 2050_Raporo

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ivuga ko u Rwanda rushobora kuzagera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) rwihaye mu mwaka w’2050 aho kuba mu 2030 nk’uko rwari rwarabyiyemeje mu myaka irenga ine ishize.

Intego z’iterambere rirambye zashyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2015, kugira ngo u Rwanda ruzigereho; rushyiraho gahunda yarwo y’Icyerekezo (Vision) 2050, nayo kugira ngo ruyigereho, rwashyizeho gahunda y’iterambere y’2017-2024 izwi nka NST1.

Mu cyerekezo u Rwanda rwari rwarihaye, harimo kugera ku rwego rw’ibihugu byifashije ku rwego rwo hejuru (upper-middle-income) mu 2035, rukagera ku rwego rw’ibihugu bikize (high-income) mu 2050.

Iyi raporo yitwa ‘SDG Financing Options in Rwanda: A Post-Pandemic Assessment’ ivuga ko iki gihugu cyari mu murongo mwiza ugana kuri izi ntego mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kirwibasira kuva muri Werurwe 2020.

Gusa ubwo iki cyorezo cyarugeragamo, rwafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo ariko ziruhungabanya mu buryo bukomeye, by’umwihariko mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Guverinoma y’u Rwanda yigeze gutangaza ko kubera Covid-19, imibereho y’abaturage 60% yahungabanye, Banki y’Isi na yo isohora raporo ivuga ko kugeza mu mpera z’2020 Abanyarwanda 550,000 baziyongera mu bakene igihugu gifite.

Raporo igira iti: “N’ubwo rwateye intambwe mu mfuruka zitandukanye, u Rwanda rwahuye n’inzitizi zikomeye z’iterambere bitewe n’icyorezo. Ubukene bwakomeje kuba bwinshi, imirire iba ku rwego rubi, igwingira ryibasiye abana benshi, rigira ingaruka ku mikurire y’abakiri bato…”

Mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, u Rwanda rwashyizeho gahunda nzahurabukungu, Economic Recovery Plan, ku nshuro ya mbere rushyira mu kigega cyayo miliyari 100 FRW zo gushyigikira ishoramari, bikaba biteganywa ko azongerwa, akagera kuri miliyari 350 FRW.

IMF ivuga ko mu gihe u Rwanda rwakomeza kugendera kuri politiki y’iterambere rwari rwarashyizeho mbere ya Covid-19, bitashoboka ko rwagera ku ntego z’2030, ko ahubwo rwazazigeraho mu 2050.

Ivuga ko bisaba impinduka muri iyi politiki, hakongerwa imbaraga mu ishoramari ryigenga no mu bindi bikorwa byazamura iterambere ry’igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *