Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umukunzi we, Ifashabayo Sylvain Dejoie ku wa 1 Gicurasi 2021 basezeraniye imbere y’Imana.
Uyu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assemby ruherereye mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Witabiriwe n’abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 barimo ibyamamare mu muziki nka: Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne na Liza Kamikazi.

Harimo kandi n’abanyapoliki barimo: Hon. Uwimana Console na Hon. Jean d’Arc Mukabarisa.
Tariki ya 8 Mutarama 2021 ni bwo Ifashabayo yatereye ivi Clarisse Karasira bari bamaze imyaka itatu bakundana, amusaba ko yamubera umugore, na we abyemera atazuyaje.
Ubusanzwe Ifashabayo asanzwe ari umujyanama w’uyu muhanzikazi mu bikorwa by’umuziki.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Clarisse Karasira yarashyingiwe
Nibuka avuga ko yamaganye police nziza yacu ngo nuko yataye muri yombi abiyitaga abageni. Sha Clarisse we ntitukigukunda peee… Ngo wari wasinye ko uza gukuramo agapfukamunwa none ubigezeho uri munzira yibipinga.