umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_n_abandi_bayobozi_bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_bazize_jenoside.jpg

Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 50 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi mibiri 50 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, harimo 37 yo mu murenge wa Gihombo, 12 yo mu wa Mahembe n’umwe wo mu wa Kirimbi, imyinshi muri yo yabonetse mu mirima abaturage bahinga, harimo n’imirima itangiye guhingwa vuba kuko mbere yari ibigunda, iyabonetse ku nkengero z’ikivu ibonywe n’abarobyi, iyabonetse basiza ikibanza cyangwa bakora amaterasi y’indinganire, mu rutoki cyangwa ahari harakozwe imihanda igaserurwa n’imvura, abarokotse bo muri iyi mirenge bakaba bakomeje kubabazwa n’uko iyi mibiri iboneka muri ubu buryo nyamara abakoze Jenoside n’abatarahigwaga bicecekeye.

Ibi ni na byo byagarutsweho na Dr Muhayimana Jamuel wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo, avuga ko n’ubwo iyi mibiri ishyinguwe ikurikira indi igenda iboneka buri mwaka uko bibutse kuko muri uyu murenge hari umwihariko w’uko buri mwaka uko bibutse banashyingura, akanavuga ko akurikije umubare w’Abatutsi bari batuye icyahoze ari komini Rwamatamu bishwe muri Jenoside, n’umubare w’imibiri imaze gushyingurwa hakiri indi myinshi itaraboneka.

Ati: “Ikitubabaza rero cyane, ni uko iki gikorwa kigikorwa kugeza ubu. Imyaka 27 ni myinshi, twebwe tubyibazaho cyane, tureba igituma abatwiciye imiryango, batatubwira nibura aho babashyize ngo tubashyingure mu cyubahiro. Nta n’umwe wireze ngo agaragaze aho yabatsinze, nta waranze aho bari ngo tuhabakure tubashyingure mu cyubahiro, kandi barahari.

Abari baturanye n’imiryango hirya no hino barahari, baranumye, umuntu arahinga agahura n’umubiri akawukuramo, nta wigeze agaragaza uwabikoze, hakaba igihe twibaza ko babikora ngo bakomeze batubabaze, dukomeze tugire agahinda bakomeze badutoneke, ariko turakomeye nubwo bidushengura cyane. Turakomeye rwose, tuzajya dukomeza dushyingure abazajya baboneka kandi bizagenda neza.’’

Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babaye imfura bakababarira ababiciye abantu, ko ababishe na bo bakwiye kugira umutima wo kwerekana aho babajugunye bagashyingurwa mu cyubahiro, asaba ubuyobozi kudahwema kubibakangurira kuko hakiri imibiri myinshi itaraboneka, aboneraho gusaba abarokotse gukomeza umutima wo kwihangana basanganywe,ntibaheranwe n’ihungabana, bakibuka biyubaka bubaka n’igihugu mu buryo butandukanye, anashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye n’ubuyobozi butunganya gahunda yo kwibuka ikagenda neza, n’ubwo ibi bihe iberamo bigoye cyane by’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19.

Uhagarariye Ibuka muri uyu Murenge, Ntidendereza Melchior, yabwiye Bwiza ko kuba hari abadatanga amakuru bayafite biterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’ingengabikerezo ya Jenoside icyaritse mu mitima y’ababiciye abantu.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko imyaka 27 ni myinshi, abafite amakuru ku bugome badukoreye batayatanga. Harimo impamvu zinyuranye ariko njye mbona harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayikoze bari bafite amayeri menshi kandi uko bucya bukira ntibifuza ko ibyo bakoze byagaragara, ni yo mpamvu hari ibigenda bigaragara kugeza ubwo kuri uyu mwaka wa 27 tukibona abantu, nk’aba bagaragaye aho bahingaga kandi hari abahahinze mbere batabagaragaje kubera kubohwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside,tugashima abamaze kuzamura imyumvire baberekana, ariko abakoze Jenoside bafite ikimwaro gikomeye cyane kuko ntibari bazi ko bazabazwa ibyo bakoze nk’uko babibazwa, bakagira ubwoba ko kuberekana byabakoraho,ariko kwigisha ni uguhozaho natwe ntituzarambirwa.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yabijeje ko ubuyobozi bugiye gushyiramo imbaraga zidasanzwe imibiri itaraboneka ikaboneka.

Ati: “Reka tubizeze nk’inzego z’ubuyobozi ko, si hano i Gihombo gusa, ni Akarere kose, tugiye gushyiramo imbaraga zidasanzwe ngo ahari umubiri hose habashe kumenyekana. Tuzafatanya n’abanyamadini, abakoze Jenoside yakorewe abatutsi begerwe, niba banasabye imbabazi ntibigarukire aho,banasabwe kwerekana aho bagiye bajugunya imibiri y’abo bishe, tunatere intambwe tugere ku bafungiye ahanyuranye baduhe amakuru y’ukuri kuko iyo tubegereye hari abayaduha, basabe imbabazi banafasha mu gukemura iki kibazo.’’
umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_n_abandi_bayobozi_bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_bazize_jenoside.jpg

Iyi mibiri 50 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rwamatamu isanze indi 48325 yari irushyinguyemo, uyu murenge wose wa Gihombo,nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Bigirabagabo Moise ufite inzibutso 3 zishyinguyemo imibiri hafi 67.000 izahurizwa hamwe muri uru rwa Rwamatamu nyuma y’uko rwagurwa umwaka utaha.
iyi_mibiri_50_isanze_indi_48325_ishyinguye_mu_bwibutso_rwa_jenoside_yakorewe_abatutsi_rwa_rwamatamu.jpg
abayobozi_banyuranye_bifatanye_n_abanyagihombo_kwibuka_no_gushyingura_imibiri_50_yabonetse.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 50 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
    jenoside yakorewe abatutsi ntijora ukundi tuzakomeza kwibuka abacu twabonye tukabashyigura mucyubahiro cg abotutarabona ngo nabo tubashyigure mucyubagiro nabo turabibuka aho Bari tuziko Imana ibatuje nziko tuzababona wowe Uzi aho abacu Bari tubwire nawe uzaba uruhutse umutima Kandi harabahazi neza abarokotse turiho Kandi tuzabaho turakomeye

  2. Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 50 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
    jenoside yakorewe abatutsi ntijora ukundi tuzakomeza kwibuka abacu twabonye tukabashyigura mucyubahiro cg abotutarabona ngo nabo tubashyigure mucyubagiro nabo turabibuka aho Bari tuziko Imana ibatuje nziko tuzababona wowe Uzi aho abacu Bari tubwire nawe uzaba uruhutse umutima Kandi harabahazi neza abarokotse turiho Kandi tuzabaho turakomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *