Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye urubyiruko rwize kuguma mu gihugu rukagikorera, aho gukurikira umushahara mwinshi mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika.
Yabitangarije mu Ntara ya Gitega tariki ya 4 Gicurasi 2021 mu kiganiro yagiranye n’uru rubyiruko rwabarirwaga mu 2000 rurimo urwarangije amashuri, cyibandaga ku ngingo yo gukunda igihugu kavukire.

Perezida Ndayishimiye yasobanuriye uru rubyiruko uburyo gusiga igihugu cyarureze rugakura, kikarufasha kwiga, byaba ari ukurutera umugongo, rwirengagije icyo cyarumariye.
Yaboneyeho kurusaba ko n’ubwo ibi bihugu by’amahanga byaba bishaka kuruhemba amafaranga menshi, rukwiye gukomeza gukorera igihugu cyarubyaye.
Ati: “Ubaye igihangange urangije segondere, Leta ikavuga iti ‘uyu mwana tumufashe, azateza imbere igihugu’, igahita igukubita buruse (bourse), ugahita ujya kwiga mu Bufaransa cyangwa se muri Amerika.”
Yakomeje ati: “Urangije, uri mwana w’umuhanga, Abafaransa bakakubwira ngo ‘Ese mu Burundi ubu Dogiteri ahembwa angahe?’ Nta n’amadolari 500 ahembwa, ‘igumire aha sha twebwe tuzakwihera amadolari 5000’, ngo ‘yego, mbonye aho nzahembwa menshi.”
Perezida Ndayishimiye avuga ko uyu munyeshuri ukurikiye amafaranga menshi, yibagiwe imbaraga Leta yamutakajeho kuhira ngo azayiteze imbere. Ati: “Wibagiwe bwa bufasha bwose bakurihira, ugiye kuvura utarigeze ashyiramo inkunga na nkeya kuko gusa akubwiye ngo ahemba menshi.
Uyu Mukuru w’Igihugu arateganya gukomeza kuganiriza urubyiruko no mu zindi ntara z’igihugu mu gihe kiri imbere, arushishikariza gukunda u Burundi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


