Goma: Abitwaje imihoro, amacumu n’ibisu bigaragambirije icyemezo cya Perezida Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rw’i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rwitwaje imihoro, amacumu n’ibisu kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 rwazindutse rwigaragambiriza icyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Perezida Felix Tshisekedi cyo gushyira mu bihe bidasanzwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Umuyobozi w’agace ka Majengo, Maliro Germain yabwiye ibitangazamakuru byo muri RDC ko uru rubyiruko ahamya ko ari urwa ‘Mai Mai’ rwigaragambirije ahitwa Karisimbi na Buhene kuva saa kumi z’igitondo, aho rwari rwafungishije umuhanda amabuye.

Maliro yasobanuriye Actualité ati: “Ni urubyiruko rwa Mai Mai rufite imihoro, amacumu, ibisu n’ibindi byuma bityaye, rwafunze umuhanda. Ruvuga ko ruri kwigaragambiriza icyemezo cy’ibihe bidasanzwe cyafashwe n’Umukuru w’Igihugu.”

Uyu muyobozi yavuze ko usibye no kwigaragamba, uru rubyiruko rwakoraga ibikorwa by’urugomo birimo kwirukankana abaturage barimo n’abanyeshuri.

Muri iki gitondo kandi, Polisi y’igihugu yageze ahakorerwaga imyigaragambyo, itatanya uru rubyiruko, ikura amabuye muri uyu muhanda, umutuzo ukaba wagarutse.

Tariki ya 30 Mata 2021 ni bwo Perezida Tshisekedi yatangaje ko izi ntara ebyiri zigiye kujya mu bihe bidasanzwe bizamara iminsi 30, guhera uyu munsi, tariki ya 6 Gicurasi. Ingabo z’igihugu ziramara iki gihe zirwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe kirekire iteza umutekano muke.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *