Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 yasabiye Leta y’u Burundi gukurirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ni we wemeje iby’ubu busabe bwa mugenzi we wa Tanzania, amushimira abicishije ku rubuga rwa Twitter ati: “Ndasaba gukoresha uyu mwanya nshimira Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Suluhu Hassan wasabye UN gusaba EU gukuriraho u Burundi ibihano.”
EU yashyiriyeho u Burundi ibi bihano mu 2015 bitewe n’ibibazo by’umutekano muke byagaragaye mu gihugu kuva nyakwigendera Pierre Nkurunziza yatsindira indi manda muri uwo mwaka, ikaba yarashinjaga bamwe mu bakomeye muri Leta kuba intandaro yabyo.
Uko imyaka yagiye itambuka, uyu muryango wakomeje kugumishaho ibi bihano, usobanura ko u Burundi bukirangwa n’umutekano muke, uterwa n’abarimo abakuru b’inzego zishinzwe umutekano.
Leta ya Evariste Ndayishimiye nayo ntiyahwemye gusaba gukurirwaho ibi bihano, isobanura ko ubu umutekano w’u Burundi wizewe.
Ubu amakuru mashya aturuka mu Burundi, avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Ambasaderi Albert Shingiro amaze iminsi agirira uruzinduko mu bihugu by’i Burayi mu rwego rwo gushaka uko EU yakuraho ibi bihano.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


